Batashye! Inzira byanyuzemo abanyamakuru 3 bagafungurwa
Samuel Nishimwe uzwi nka P Suez Onika, Nshimiyimana Janvier (Romeo) na Muhire Pascal (Jason) ukorera Maisha Entertainment barekuwe n'Ubugenzacyaha nyuma y'uko habayeho kumvikana n'uwo bashyamiranye.
Samuel Nishimwe uzwi nka P Suez Onika, Nshimiyimana Janvier (Romeo) na Muhire Pascal (Jason) ukorera Maisha Entertainment barekuwe n'Ubugenzacyaha nyuma y'uko habayeho kumvikana n'uwo bashyamiranye.
Mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 2025 nibwo basohotse muri kasho ya RIB ya Nyamata mu karere ka Bugesera.
Bamaze iminsi itandatu bakorerwaho iperereza ku byaha; kwangiza ibikorwa by'abandi, ubujura (telefoni y'uwakubiswe yarabuze), gukubita no gukomeretsa.
Uwakubiswe ni umwe mu bagabo batunze amafaranga muri Bugesera dore ko afite inzu igeretse, amazu y'ubucuruzi akodeshwa muri Nyamata n'ibindi bikorwa bibyara inyungu.
Bashyamiranye ku wa 3 Nzeri 2025 mu kabari k'umukobwa wari wabengutswe na P Suez Onika.
Uwo mugabo yasuhuje uwo mukobwa (nyiri akabari) arenzaho kumusoma nyamara ntiyari aziko hari umusore wamubengutse.
Habayeho gukozanyaho ariko wa mugabo arushwa imbaraga arakubitwa, aranakomeretswa.
P Suez Onika niwe wihamagariye RIB, haza polisi ibata muri yombi na nyiri akabari gusa we ntiyatinzemo kuko bukeye ku wa 4 Nzeri 2025 yishyuye amande ya 100000 Frw kubera ko yakoraga amasaha yarenze.
Habayeho kuganiriza uwakubiswe abanza kwanga inzira y'ubwimvikane kuko bari bamubwiye ko bahembwa 400000 frw ku munsi.
Mbese yifuzaga kubumvisha. Kera kabaye nyiri 3D TV Rwanda yavugishije uwakubiswe abanza kwifuza miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.
Uko iminsi yakomeje kwicuma yaje guca inkoni izamba yemera miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.
Bagirana amasezerano imbere ya Noteri ko atanze imbabazi. Ku mugoroba wo ku wa 8 Nzeri twari kuri RIB ya Nyamata ariko amasaha yo gufungura yari yarenze dutaha tudahawe abafunzwe.
Kubarazamo undi munsi byatewe n'uwakubiswe wakoresheje ibishoboka aratinda ahagera saa moya z'ijoro nyamara yari yatubwiye ko ari guturuka I Nyanza ya Kicukiro ahagana saa munani.
Kuri ubu rero uko ari batatu barekuwe ku mbabazi z'ubwumvikane bakaba basubiye mu kazi kabo ka buri munsi.


Kinyarwanda
English
Swahili









