issa
Umuhanzikazi Tems yahishuye uburyo akunda imiterere ye itangaza benshi

May 16, 2025 - 14:03
 0

Umuhanzi w’Umunyafurika y’Epfo wegukanye igihembo cya Grammy, Temilade Openiyi uzwi cyane ku izina rya Tems, yatangaje ikintu akunda kurusha ibindi ku kuba umugore w’umwirabura.

Umunyamuziki wamenyekanye cyane mu ndirimbo Love Me Jeje yavuze ko kuba afite imiterere y’umubiri irimo imikaya n’ibibero, biza ku isonga mu byo akunda ku kuba umugore w’umwirabura.

Ibi Tems yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana na Cocoa Butter muri Atlanta, Georgia.

Yaragize ati “Ikintu nkunda cyane ku kuba umugore w’umwirabura? Nkunda kuba mfite imiterere ishashagirana. Nkunda ko mfite akabuno gato, urumva ibyo mvuga?”  

Uyu mukobwa wigeze no kugenwa mu bihembo bya Oscar yakomeje avuga ku bijyanye n’aho akura imbaraga n’ibitekerezo by’uburyo yambara.

Yaragize ati “Ndakunda cyane ibintu birambuye. Nkunda ibintu bibengerana. Abanya-Nigeria dukunda gukora ibintu ku buryo buhanitse kandi mbikunda cyane. Ariko nanone mpora nshyiraho uburyo bwanjye bwihariye, kandi sinzigera ntinya kuba uwo ndi we,” 

May 16, 2025 - 15:10