issa
Ku bahanzi nyarwanda biramaganwa, ku banyamahanga bihabwa umugisha

Mar 18, 2026 - 12:22
 0

Indirimbo za Doja Cat ntaho zitaniye n'iza Bruce Melodie zirimo Akinyuma, Ikinyafu iza Mico The Best nk'Igare, iz'umuhanzi Igisupusupu ndetse n'iheruka ya G Tuff yise'Aragitosa. Indirimbo ze nka;Need to Know,Cyber Sex,Talk Dirty,Freak, Kiss Me More na Naked zigaruka ku mibonano mpuzabitsina ariko abivuga mu buryo bujimije’Metaphor’. Nko kuri Naked aririmba avuga gukuramo imyambaro ukajya ku buriri gukora imibonano mpuzabitsina.

Umuhanzikazi Doja Cat yataramiye abafana bo mu bihugu birimo ibikomokamo abazungu nkuko byigaragazaga. Urubyiruko rwari rwitabiriye igitaramo cye hari abari basanzwe bazi indirimbo ze ariko hakaba abatazi uwo bari baje kureba bitewe n’impamvu twagarutseho mu nkuru zatambutse.

Imibare yerekana ko abafana ba Doja Cat bari hagati y’imyaka 16-26. Ni abo mu kiragano gishya bakoresha cyane Tiktok, n’izindi mbuga nkoranyambaga. Hari ibitaramo ashyiraho amabwiriza y’imyaka kugirango hatagira umwana ugirwaho ingaruka kuko yibanda cyane ku ndirimbo zitsa ku mibonano mpuzabitsina ‘Sexual theme’.

Ikindi kandi imiririmbire ye akoresha uburyo yerekana ibibera mu buriri ku buryo abakiri bato byabagiraho ingaruka mu ntekerezo z’ahazaza’Raunchy Performances’.

Indirimbo ze nka;Need to Know,Cyber Sex,Talk Dirty,Freak, Kiss Me More na Naked zigaruka ku mibonano mpuzabitsina ariko abivuga mu buryo bujimije’Metaphor’. Nko kuri Naked aririmba avuga gukuramo imyambaro ukajya ku buriri gukora imibonano mpuzabitsina.

Ku rubyiniro rwa Bk Arena, hari aho yageze azana amacandwe asoma igikoresho gifata indangururamajwi’Microphone Stand’, bimwe mu bigize igikorwa kitwa’gusisa’ ku bakora imibonano mpuzabitsina.

Yageze hagati akora bimwe mu bikorwa byo mu buriri birimo guhindura uburyo abantu bakuru bakoramo imibonano mpuzabitsina’Sex positions’ icyakora wabonaga ko byari bishimishije abitabiriye.

Hari bamwe mu bakurikira muzika nyarwanda bakunze kunenga imyitwarire y’abahanzi b’imbere mu gihugu,imyambarire na zimwe mu ndirimbo bakunze (bamwe)kwita  ibishegu. Ku bahanzi b’abanyamahanga rero ibyo byose bihabwa umugisha. Ni umuco cyangwa se ingeso zikwiriye gucika kuko ubuhanzi n’akazi kandi iyo gakozwe neza kinjiriza ugakora n’igihugu.

Niba Doja Cat rimwe na rimwe ashyiraho amabwiriza ku bari munsi y’imyaka 14 ntibitabire ibitaramo bye kuko aba atifuza ko babona ibyo akorera ku rubyiniro, n’abahanzi b’I Kigali bashobora gutangira uwo muvuno kugirango bisanzure, usibye ko nanone hari amategeko agonga ubwisanzure bw’abo mu isi y’imyidagaduro. Rimwe na rimwe ikitwa umuco, kirazira n’indangagaciro nabyo biri mu bitemerera abahanzi nyarwanda kwirekura mu gihe abanyagihugu ubona ko banyotewe n’ibishya baba batarabona mu bitaramo