issa
Rutsiro: Umukingo wagiriye abasore babiri, umwe ahasiga ubuzima

May 2, 2026 - 11:31
 0

Umusore w’imyaka 20 wari ushinzwe umutekano w’ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagwiriwe n’umukingo ahita apfa, mugenzi we w’imyaka 19 bari kumwe arakomereka.

Ibi byabereye Mudugudu wa Kabacuzi mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Mukura mu rukerera rwo ku 01 Gicurasi 2026.

Umurambo w’uyu nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Murunda kugira ngo usuzumwe mbere y’uko ushyingurwa mu gihe uwakomeretse we yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rugabano kwitabwaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko ikirombe cyagwiriye aba bantu ubwo bari bugamye imvura.

Ati “Imvura yaguye ari nyinshi cyane bajya kugama ahantu bubakiye ikirombe kugira ngo ntikijyemo amazi, umukingo wari inyuma urariduka urabagwira, twahageze dusanga umwe yapfuye, undi yaguye igihumure ahita ajyanwa kwa muganga kwitabwaho.”