Gatsibo: Umukobwa w'imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwiba atoboye inzu
Umukobwa w'imyaka 21 yafatiwe mu iduka (Boutique) iri mu Murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo,akekwaho kwiba nyuma yo gutobora inzu yacururizwagamo n'umucuruzi .
Mu Mudugudu wa Nyakaliro mu kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama niho uwo mukobwa w'imyaka 21 yafatiwe ari mu iduka ry'uwitwa Uwingeye .
Nyuma yo kumufata, abaturage batangiye kumuhata ibibazo bamaze uko yafashwe icyemezo cyo kwinjira mu nzu yafatiwemo. Uwo mukobwa yavuze ko hari abahungu babiri barikumwe namwe ariko aribo bamuzanyemo bafatwa bakiruka bakaburirwa irengero.
Abaturage batunguwe no gufata umukobwa yatoboye inzu arimo kwiba kubera ko ubusanzwe abasore n'abagabo ari bo bakunze kuvugwaho gutobora inzu bakiba ndetse basaba inzego zibishinzwe kumukurukirana akagaragaza abo barikumwe
Amakuru UkWELITIMES ikesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarama Muhizi Toussaint yemeza ko uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarama, yanavuze ingamba bafashe mu gukemura ikibazo cy'ubujura abaturage bagaragaje.
Yagize ati " Abaturage batugaragarije ikibazo cy'ubujura, abajura bagenda baturuka muri za Kayonza n'abandi bari muribo muri uyu Mudugudu, dufashe ingamba turikumwe nabo kubera y'uko umutekano w'abaturage n'ibintu byabo ni ngombwa.
Twumvikanye bakora amalisiti bafatanyije n'umuyobozi w'Umudugudu bakandika udupapuro, bakandika amazina yabo bakeka bose, nyuma turaza kuyazuma kuko iyo usanze umuntu agarutsemo inshuro zirenze eshatu uwo aba ari umujura, dufatanyije n'inzego z'umutekano tukaba twabanyuramo kugirango abaturage bagire amahoro."
Iduka basanzemo uwo mukobwa nyirayo witwa Uwingeneye yavuze ko ubwo basangaga uwo mukobwa muri butike basanze habuzemo amafaranga 100,000frw mu gihe kuri pasika nabwo yibwe 400,000frw .

Kinyarwanda
English
Swahili









