issa
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bahawe akayabo

Apr 14, 2026 - 13:48
 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya FIFA Series 2026, buri mukinnyi yahawe Miliyoni zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda nk’Agahimbazamusyi.

Ku itariki 30 Werurwe 2026, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yakinnye umukino wa nyuma n’ikipe y’igihugu ya Estonia urangira yegukanye igikombe itsinze ibitego 2-0 mu mikino ya FIFA Series 2026 yaberaga hano mu Rwanda kuva tariki 26 kugeza 30 Mata 2026.

Ni umukino Amavubi yatsinze, abakinnyi barimo Biramahire Abeddy ndetse na Mikels Leroy Jacques, bitwaye neza kuko ibi bitego bibiri nibo babitsinze. Nyuma y’uyu mukino abakinnyi bashimiwe mu buryo bukomeye n’abayobozi bitewe n’uburyo bitwaye.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yaje gushimira aba bakinnyi nyuma y’umukino ndetse abamenyesha ko bashimishije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuko yamubwiye ko yabonye barakinnye neza muri iyi mikino, yarebye.

Amakuru dukesha Umuseke, avuga ko aba bakinnyi bose b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, bahawe Miliyoni zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda z’agahimbazamusyi babashimira uko bitwaye muri FIFA Series. Ibi ni nako babikoze ku bagize Staff y’ikipe.

Amafaranga ikipe y’igihugu yari isanzwe ihabwa yarongerewe cyane kuko ubusanzwe bahabwaga milliyoni zirenga gato Ebyiri, nyuma yo gutsinda ariko ku ngoma ya Shema Ngoga Fabrice uyoboye FERWAFA, mu buryo bwo kubongerera imbaraga.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo kwitwara neza yahise izamukaho imyanya ibiri ku rutonde rw’Agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, kuko ubu iri ku mwanya wa 128 ivuye ku mwanya wa 130.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bahawe akayabo

Apr 14, 2026 - 13:48
Apr 14, 2026 - 13:49