issa
Aba'DJs' bagiye gusora ibihumbi 224 Frw

Aba'DJs' bagiye gusora ibihumbi 224 Frw

Apr 14, 2026 - 11:27
 0

Mu gihe ibihugu byo mu karere k'Afuruka y'iburasirazuba birimo n'u Rwanda bigisinziriye mu kubyaza umusaruro ubuhanzi, Kenya yateye intambwe ishyiraho itegeko ryo kwishyuza abavanga imiziki, abanyapolitiki biyamamaza,ahabera inama, ahabera ubukwe n'ibitangazamakuru.

Abavanga imiziki, aho ivangirwa, n'abandi bose bakoresha imiziki y'abahanzi muri Kenya bategetswe kujya bishyura ibihumbi 224 Frw (Ksh20,000) buri mwaka. Iryo tegeko rigena ko abanyapolitiki biyamamaza basabwa kwishyura mu gukoresha indirimbo z'abahanzi. 

Urwego rushinzwe kurengera ibihangano byo mu by'ubwenge 'Copyright board' ruteganya ko za kaminuza, ibigo byigisha kuvanga imiziki.

Ntabwo ari itegeko rishya ahubwo Leta yarishyizemo imbaraga kugirango abahanzi batungwe n'imiruho iva mu majwi yabo. Ryatangiye ku wa 01 Mutarama 2026 kugeza 31 Ukuboza 2028.

Itegeko nimero 84 ryo mu 2023 ryagenaga ko abanyapolitiki bishyura Sh400,000 ryaje kuvugururwa mu 2024 aho abategura ibikorwa byo kwiyamamaza bazajya bishyura Sh500,00.

Abashinzwe gukusanya ibiva mu miziki y'abahanzi (CMOs)'Collective Management Organizations' batangaje ko iryo tegeko rizafasha abantu bose bakoresha umuziki kuwusorera noneho ba nyirawo bakaba kurya ku byo baba baruhiye.

Ibi bikorwa mu kurengera abanditsi b'indirimbo 'Song writers' abakora indirimbo 'Producers' n'abandi bose bakoresha indirimbo 'Performers'.

Iryo tegeko riraba kandi ahantu hose hacurangirwa imiziki nko mu tubyiniro,ahabera inama za Leta, Ibitangazamakuru n'ahabera ubukwe. Kugeza ubu muri Kenya hari inzego eshatu zishinzwe kurebera inyungu z'abafite aho bahuriye n'ubuhanzi.

 Izo nzego ni nazo zizakurikirana ko abo bireba bose bishyura umusoro buri mwaka utabikoze azajya acibwa amande.

Haracyari imbogamizi ku buryo ayo mafaranga azajya yishyurwa bitewe nuko nta koranahuhanga rihari rizajya rimenyesha ahantu hose ko hacurangirwa imiziki noneho abo bireba bishyure.

Kenya iri mu bihugu birimo ruswa cyane ku buryo byoroshye ko abashinzwe gukusanya iyo misoro bashobora guha ruswa abaje kwishyuza noneho ntizabagaruke vuba. 