issa
Ruhango: Batatu batawe muri yombi bakekwaho gutera ibuye agapfa

Apr 14, 2026 - 12:09
 0

Abantu batatu barimo n’umucuruzi w’akabari bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, batawe muri yombi bakekwaho kwica bateye ibuye umugabo wari uje kubakiza ubwo bari barimo kurwana.

Ibi byabereye mu Gasantere ka Bugarura mu Kagari ka Bweramvura, Umurenge wa Kinihira ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko ubwo uyu mugabo yajyaga gutabara abantu bari barimo kurwanira mu kabari bamuteye ibuye ahita ajyanwa ku bitaro bw’i Gitwe ariko ahageze ahita apfa

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemereye UKWELITIMES, iby’aya makuru gusa ashimangira ko abantu batatu bari muri iryo tsinda ryagize uruhare mu rupfu rwanyakwigendera bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “ Ahagana saa Tatu z’izojoro mu Murenge wa Kinihira mu Kagari ka Bweramvura mu santere ya Bugarura habaye igikorwa cy’urugomo aho itsinda ry’abasore banyweraga mu kabari kari muri iyi santere bashyamiranye hagati yabo ndetse na nyir’akabari, aho rero urugomo rwaberaga umuturage umwe mu baje muri urwo rugomo aje gutabara iri tsinda ryamukubise ibuye mu mutwe.”

Yakomeje avuga ko uwo muturage uri mu kigero cy’imyaka 52 yahise akomereka bihutira kumugeza kwamuganga ariko ahageze ahita apfa.

Ati “Rero polisi yihutiye kuhagera yihutanwa kwa muganga i Gitwe ageze ku bitaro yitaba Imana ariko mu bakekwaho urwo rugomo polisi yafashe batatu barimo na nyir’akabari n’abandi bakomeje  gushakishwa.”

CIP Hassan Kamanzi yakomeje avuga ko polisi yihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse yibutsa abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko bitemewe ndetse ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Ati “ Polisi iributsa umuntu uwo ari we wese uzajya agaragaraho ibikorwa binyuranyije n’amategeko ko itazajya imwihanganira ahubwo izajya imufata ikamushyikirize ubugenzacyaha maze bukamukorera dosiye.”

Yakomeje gusa abaturage gukomeza kugira ibikorwa bizima no gutangira amakuru ku gihe kubera ko umutekano ari inshingano za buri wese hagamijwe gukumira ibyaha anashimangira ko aba bantu batatu kugeza ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagari aho Ubugenzacyaha bwatangiye kubakoraho iperereza kuri ibi bikorwa bigayitse by'urugomo bakekwaho. 

Apr 14, 2026 - 15:24