Biryogo: Mu marangi ubwiherero bubona umugabo
Bamwe mu baturage bakunda gusohokera ahitwa mu marangi mu gace kahinduwe car free zone, bavuga ko babangamirwa cyane n'uko nta bwiherero rusange bwahashyizwe mu gihe ari ahantu hatemberera abantu barenga 1000 ku munsi.
Bamwe muri aba baturage bakunda gusohokera muri aka gace kari mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, babwiye UKWELITIMES ko batiyumvisha impamvu nta bwiherero rusange bwahashyizwe.
Bavuga ko restaurant zihaherereye nta bwiherero zigira ku buryo bibasaba gukora urugendo rurerure bajya gushakisha aho biherera.
Bemeza ko ibi bituma hari n'abajya kwihagarika mu tuyira kuko na bamwe mu bafite ubwiherero babwishyuza.
Kalisa Abdul yagize ati "Sinzi impamvu batekereje kuzana ibikorwa nk'ibi aha ariko ntibazane ubwiherero rusange, ubu koko warya ntukenere kujya mu bwiherero?"
Yongeyeho ko inshuro nyinshi abakenera kwihagarika cyane cyane nijoro bajya mu tuyira turi hafi y'Ikigo Nderabuzima cyo kwa Nyiranuma.
Iradukunga Solange, avuga ko umwana we yigeze kubura aho yihagarika ubwo yari yasohokeye mu marangi.
Ati " Icyo gihe byabaye ngombwa ko njya gutira ubwiherero aho ntari ndimo kurira kandi no kugira ngo babutize umwana nabishyuye amafaranga 200."
Akomeza avuga ko atiyumvisha impamvu abantu bafungura restaurant ariko ntibategekwe kugira ubwiherero.
Buretse iki kibazo cy'ubwigerero, muri aka gace usanga no mu masaha y'igicuku ari bwo abahakorera bavidurira imyanda muri ruhurura ihanyura ku buryo abahatuye bavuga ko bishobora kubatera indwara.
Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi kugira ngo twumve ingamba buhafitiye ariko ntibwabasha kuboneka.
HAKIZIMANA THAMIMU


Kinyarwanda
English
Swahili









