issa
Afurika y’Epfo: Urubanza rw’abakekwaho kwica abagore bakabagaburira ingurube rwongeye gusubikwa

Oct 8, 2025 - 07:26
 0

Urukiko Rukuru rwa Polokwane, muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025, rwongeye gusubika urubanza rw’umworozi w’ingurube Zachariah Olivier n’umukozi we William Musora, bashinjwamo kwica abagore babiri bakabagaburira ingurube.

Ibi byatangajwe n’Urukiko Rukuru rwa Polokwane ruherereye mu mujyi mukuru w’intara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zarwo zirimo na X. By’umwihariko, iryo subikwa ry’urwo rubanza rikaba rikomeje gukurura umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga mu batuye icyo gihugu bavuga ko ibyo bikorwa abo bakoze ari ubunyamaswa bwuje ubugome bukabije, ariko bakaba bakomeje guhishwa kubera ko ari abazungu.

Ubushinjacyaha buvuga ko abishwe ari Maria Makgato na Lucia Ndlovu, bombi bishwe bakagaburirwa ingurube ubwo bari aho ku ifamu y’uwo Olivier iri hafi y’umujyi wa Polokwane, mu Ntara ya Limpopo, mu gihe uwa gatatu wari kumwe n’abo bagore babiri avuga ko we yarashwe arakomereka bikarangira acitse.

Nk’uko Urukiko rwa Polokwane rwari rwabitangaje mu iburanisha ryaherukaga kuba kuwa 4 Nzeri uyu mwaka, ni uko urukiko rwafashe Adriaan Rudolph De Wet, umwe mu bashinjwaga kwica abo bagore, rumugira umutangabuhamya w’ibyabaye muri urwo rubanza nyuma y’uko we yari yamaze kwemera icyaha.

De Wet, wari umaze kugirwa umutangabuhamya nyuma yo kwemera icyaha, yavuze ko umukoresha we Olivier ari we wamutegetse ku gahato gutwara no gushyira mu kiraro cy’ingurube imibiri y’abo bagore bishwe, nyuma yo kubarasisha imbunda.

Kuri uyu wa kabiri ubwo urwo rubanza rwa Olivier na Musora, bombi baregwagamo kugaburira ingurube abo bagore nyuma yo kubica, bahakaniye kure ibyo baregwa, bavuga ko ntaho bahuriye n’ibyo byaha byose bashinjwa.

Abunganizi babo mu mategeko basabye urwo rukiko ko urubanza rwasubikwa kugira ngo habanze hasuzumwe neza ibimenyetso bishya bijyanye n’ubuhamya bwa De Wet, bari bafatanyije icyaha ariko we akaza kugirwa umwere nyuma yo kwemera icyaha akanemera gutanga ubuhamya, avuga ko ibyo yakoze yabikoreshejwe ku ngufu, birangira akuriweho ibihano nk’uko itegeko nimero 204 muri Afurika y’Epfo ribiteganya mu gihe uwemeye icyaha yemeye kuvugisha ukuri akanashinja abo bareganwa.

Urukiko Rukuru rwa Polokwane rwemeye ko urwo rubanza rusubikwa rukazakomeza kuburanishwa hagati ya tariki ya 6 n’iya 17 Ukwakira 2025.

Ibi bibaye mu gihe iri buranisha rikomeje gukurura umwuka mubi n’impaka ku mbuga nkoranyambaga mu batuye muri icyo gihugu, aho bamwe bavuga ko urwo rubanza rurimo kuburanishwa nabi kubera guhora rusubikwa, ndetse ko ibibazo by’irondaruhu bigikomeje kugaragara muri icyo gihugu.

Oct 8, 2025 - 08:12