issa
U Rwanda na Somalia mu rugendo rwo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Oct 7, 2025 - 20:11
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia (SNAF), Major General Odawa Yusuf Rage, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Somalia.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025, Maj. Gen Odawa Yusuf Rage n’intumwa ayoboye basuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Cyimihurura, aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.

Gushimangira ubufatanye bwa gisirikare

Mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, byibanze ku buryo bwo gukomeza ubufatanye hagati y’ingabo z'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye z’umutekano, harimo gusangira ubunararibonye mu kurwanya iterabwoba, kubungabunga amahoro no kongera ubushobozi bw’abasirikare.

Maj. Gen Odawa Yusuf Rage yahuye kandi na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Hon. Juvenal Marizamunda, baganira ku buryo ibihugu byombi byakomeza gufatanya mu bikorwa byo kubaka amahoro arambye muri Afurika.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MoD) yatangaje ko uru ruzinduko rugize igice cy’umushinga mugari w’Ingabo za Somalia wo gukomeza ubufatanye na bagenzi babo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni gahunda igamije kwimakaza amahoro, ituze n’iterambere rirambye mu karere.

Ubwo bari mu biganiro n’ubuyobozi bwa RDF, izi ntumwa zahawe ishusho y’uko umutekano uhagaze mu karere, cyane cyane ku ruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika, birimo ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Repubulika ya Centrafrique n’ahandi.

Uretse ibiganiro by’imikoranire, Major General Odawa Yusuf Rage n’intumwa ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe kandi ko mu minsi ikurikira, bazasura izindi nzego zishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo (MoD) n’Ingabo z’u Rwanda, ndetse n’Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, kugira ngo bamenye amateka y’Ingabo z’u Rwanda mu kubaka igihugu cy’amahoro n’ubumwe.

Uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia rugaragaza imbaraga ibihugu byombi bishyira mu kubaka ubufatanye bushingiye ku mahoro, ubufatanye n’umutekano, nk’imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba.

Oct 7, 2025 - 20:33