Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo
Kuri uyu wa Mbere, taliki 21 Mata 2025, Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Byemejwe n’Ibiro bya Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, aho aba bakuru b’Ibihugu baganiriye ku gushakira hamwe inzira yo gushaka amahoro arambye mu Karere
Faure Essozimna , aje mu Rwanda nyuma yo gusimbura Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço ku mwanya w’umuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inshingano yashyizweho ku bubasha bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida Faure Gnassingbé kandi yitezweho kongera kugaragaza ubushake bwe bwo gukorana n’impande zose kugira ngo haboneke umuti urambye.
Mu byo yitezweho harimo guhosha intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC, ingaruka zayo, ndetse n’uruhare rw’ibihugu byo mu Karere mu gukemura ibibazo biyishamikiyeho no gushyiraho urufatiro rw’ibiganiro byubaka no kunga ubumwe burambye hagamijwe gushaka umuti w’amahoro ku bibazo bikomeje guhungabanya Akarere k’Ibiyaga bigari.


Kinyarwanda
English
Swahili









