DR Congo irashinja u Rwanda umugambi wo kwiyomekaho ikirwa cya Ijwi
Ubutegetsi bw’intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko bufite amakuru y’uko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku kirwa cya Ijwi, mu kiyaga cya Kivu, ndetse zikaba zatangiye kubaka ikigo cy’igipolisi cy’u Rwanda mu gace ka Mugote.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro ntaramakuru bya leta y’intara ku wa Gatandatu, umuvugizi w’iyi ntara Lugunywa Bashizi Didier Kabi, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zibarirwa mu 750 arizo zinjiye ku kirwa, ibintu yise “uguhonyora ubusugire bw’imbibi za Congo no kugerageza k’u Rwanda kwiyomekaho agace k’igihugu cyabo rwihishe inyuma y’umutwe wa AFC/M23.”
Leta y’Intara ya Kivu y’Epfo ivuga ko kuba iki kirwa cyarafashwe na M23 mu kwezi kwa Werurwe (2025) byorohereje uru rwego ruyishinja kuba ikiraro cyo gukwiza imbaraga z’u Rwanda muri Congo. Iyi ntara yasabye Kinshasa kugeza ikibazo ku nzego mpuzamahanga zirimo Ubumwe bwa Afurika (AU), Ihuriro ry’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari ndetse no kumenyesha abahuza ba Washington na Doha muri Qatar.
Nta bimenyetso bifatika byatanzwe bigaragaza ko koko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku kirwa cya Ijwi cyangwa se ko hari ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa aho. Ariko ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y'epfo bwegamiye kuri leta buvuga ko bukomeje gukurikirana ibimenyetso bishobora gusobanura uko ibikorwa byo ku kirwa bigenda byifata.
U Rwanda ku ruhande rwarwo ntiruratangaza icyo ruvuga kuri ibi birego bishya, ariko rwakomeje guhakana ko rufasha umutwe wa M23 cyangwa ko rufite umugambi wo kwigarurira ubutaka bwa Congo.
Kigali yo ivuga ko ingamba zafashwe ari izo kurinda imbibi zayo, cyane cyane nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 mu duce twa Kalehe na Bukavu.
Iki kirwa cya Ijwi gifite ubuso bwa kilometero kare 340, uburebure bwa kilometero 70, kikaba gituwe n’abaturage basaga 500,000. Kiri ku ntera iri hagati ya kilometero 10 na 15 uvuye ku mwaro w’u Rwanda mu kiyaga cya Kivu. Mu gihe cy’imirwano, cyakunze kuba ubuhungiro bw’abaturage bahunga ubugizi bwa nabi buba muri Kivu y’Epfo.
Kugeza ubu, ibirego bishya bya Kivu y’Epfo byongeye kugaragaza umwuka mubi ukomeje kugaragara hagati ya Kigali na Kinshasa, mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gusaba impande zombi inzira y’ibiganiro aho gukomeza gucengera mu ntambara.


Kinyarwanda
English
Swahili









