
RDF yavuze inyungu u Rwanda rukura mu kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro
Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ku nyungu igihugu cy’u Rwanda cyungukira ku kuba cyohereza ingabo mu bihugu bitandukanye mu kubungabunga umutekano.
Byagarutsweho n’umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig.Gen Ronald Rwivanga mu kiganiro kuri Mama Urwagasabo tv cyatambutse kuri uyu wa Gatatu taliki 19 Werurwe 2025.
Gen Rwivanga yavuze ko kuba igihugu cyohereza abasirikare mu bindi bihugu kubungabunga amahoro, bifite inyungu nyinshi zirimo kwibutsa isi ko ibitero ibyaribyo byose bigabwa ku baturage bigomba guhagarikwa.
Ati” Icya mbere ni ukwibutsa isi ko tugomba gufatanya mu guhagarika ibitero ku baturage ibyaribyo byose. Mu mwaka w’2015 twasinye ko tugomba gufatanya n’ibihugu bitandukanye guhagarika ubwicanyi bw’abaturage aho bwaba buri hose. Iyo weretse isi ko ibyatubayeho bidakwiye kuba ahandi, inyungu irahari.”
Yakomeje avuga ko " Mu gihe barebara abaturage bapfa muri Congo n’ahandi ,amakosa yabaye mu Rwanda arimo kubera n’ahandi , ariko u Rwanda rwanze kuba muri abo barebera abaturage bicwa."
Yatanze urugero rw’abaturage bo muri Mozambique bamaze imyaka ine bicwa ariko u Rwanda rwanga kurebera. Avuga ko iyo haba abantu batekeraza {Nkatwe} nta Jenoside iba yarabaye mu gihugu.
Yavuze ko inshingano ya mbere u Rwanda rufite, ari ugufasha abaturage aho bikwiye ku rwego yumva atekanye.Uretse iyi ngingo yo kurinda abaturage nk’imwe mu nyungu z’ingenzi , indi nyungu yakomojeho igihugu cyunguka, harimo ubufatanye bw’ibihugu, ubuhahirane n’imigenderanire.
U Rwanda rwohereje ingabo mu gihugu cya Mozambique ku masezerano y’ibihugu byombi, aho zagiye guhashya ibyihebere byagiye byibasira ibice bitandukanye birimo intara ya Cabo Deligado bikica abaturage.
U Rwanda kandi rufite izindi ngabo mu gihugu cya Centrafrique zimwe zikaba ziriyo ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi ndetse n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (UN).