
UN irashinja Putin iyicarubozo yakoreye abanya Ukraine
Umuyobozi w’itsinda ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, yabwiye akanama gashinzwe Uburenganzira bwa muntu i Geneve ko Uburusiya bwakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu mu ntambara yabwo na Ukraine.
Umuyobozi wa komisiyo yigenga ishinzwe iperereza kuri Ukraine, Erik Møse, yabwiye ibihugu byibumbiye muri uyu muryango ko ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko abayobozi b’Uburusiya bagize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo bijyanye n’intambara.
Møse yagize ati: "Umubare munini w'abasivili wajyanwe muri gereza ziri mu turere twigaruriwe na Ukraine, cyangwa boherezwa mu Burusiya.Bakorewe ibindi birimo iyicarubozo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina."
Mu kiganiro aheruka kugirana na Donald Trump kuri telefoni, Putin yavuze ko atazahagarika intambara vuba kandi burundu muri Ukraine, akaba yemera gusa guhagarika by’agateganyo ibitero bajyaga batera mu birindiro bitandukanye.