
Bemba yashinje Kabila gushinga M23 no gufasha umutwe wa Mai-Mai
Minisitiri w’Intebe wungirije w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba Gombo, yashinje uwahoze ari perezida wa DRC, Joseph Kabila Kabange, kuba ari we watangije inyeshyamba za M23 zibumbiye mu ihuriro rya AFC riyobowe na Coroneil Nangaa.
Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Werurwe 2025, abivugira mu nama yabereye i Kikwit (Kwilu), aho yari mu bukangurambaga bushishikariza urubyiruko kujya mu gisirikare mu rwego rwo kurengera igihugu.
Radiookapi yanditse ko Bemba avuga ko inyeshyamba za AFC/M23 ngo zirashaka gusubiramo ibikorwa byakozwe mu myaka ya 1996-1997 byo gusahura amabuye y'agaciro mu burasirazuba bw'igihugu.
Mu minsi mike ishize, ubwo yari i Davos mu Busuwisi, Perezida Tshisekedi ni we wa mbere washinje Joseph Kabila, kuba moteri ya M23 mu ntambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu gusubiza, Ferdinand Kambere, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka (PPRD), rya Joseph Kabila, yanze ibyo birego, yemeza ko amagambo y’umukuru w’igihugu yerekanaga ko tishoboye kuyobora igihugu by’umwihariko mu guhosha intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Kabila na we yaje gutobora avuga ko mu gihe Tshisekedi yaba ataganiriye na AFC?M23 nta mutekano witezwe muri iki gihugu.