Kwibuka31: Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe-Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres

Apr 8, 2025 - 11:31
 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kandi ko atari ubwicanyi ndengakamere bwahutiyeho.

Antonio Guterres yabigarutseho ku wa Mbere, mu gihe ku Isi hose hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye. 

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo ari ubwicanyi ndengakamere bwatunguranye. Yaragambiriwe, yatekerejweho mbere kandi yarateguwe.”

Yongeyeho kandi ko icyo gihe cyijimye cyabaye mu  mateka y’u Rwanda kibibutsa nka Loni ko nta muryango n’umwe ukingiwe ingaruka z’inzangano n’ubugome.  

Yasabye buri gihugu ndetse na buri muryango w’abaturage aho waba uberereye hose, ko bagomba kuzuza inshingano yo kubahiriza ingingo zigize amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, mu kwimakaza uburenganzira bwa mu ntu n’ubumwe kuri bose. 

Yahamirije amahanga ko Umuryango w’Abibumbye washinzwe nyuma ya Jenoside [yakorewe Abayahudi], uri kumwe n’ibihugu muri urwo rugendo. 

Yakomeje agira ati “Mu mwaka wacu wa 80 tumaze, turongera kwiyemeza gushyigiira amahame yashingiweho ari na yo akenewe kubahirizwa na buri muryango w’abantu. Kuri uyu munsi wo kwibuka ndabasaba gukorana mu kubaka Isi yuje ubutabera, rukaba twifatanyije n’abarikotse Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Mu bihugu bitandukanye ku Isi, umuryango w’Abanyarwanda baba muri diyasipora wifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwagaragaraga nk’urudashobora kuyoborwa. 

Gusa ngo gahunda ya Ndi Umunyarwanda yahindutse ibuye rikomeza imfuruka mu kongera kubaka isano muzi Abanyarwanda bose bahuriyeho, ari na yo ntandaro yo kuva ibuzimu bajya ibumuntu. 

Intumwa Ihoraho y’u Rwanda yungirije mu Muryango w’Abibumbye Robert Kayinamura, yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 31 ishize ibikorwa bihakana n’ibipfobya Jenoside bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye ku Isi. 

Ati: “Uyu munsi, mu gihe guhakana no gupfobya Jenoside bikomeje kwiyongera, imvugo zakoreshwaga mu kwambura abantu agaciro hagamijwe gukora Jenoside zikomeje kugaragara kandi harazurwa ingengabitekerezo ziciriritse z’amacakubiri.”

Aho ni ho yahereye ashimangira ko ubutabera bugikenewe cyane kurusha uko byahoze, cyane ko hakiri impapuro zisaga 1000 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwohereje mu bihugu bitandukanye ariko zikaba zitarakorwaho. 

Yasabye amahanga kuzirikana inshingano ihuriweho yo gukumira Jenoside, bityo ko ijambo ‘Nibizasubire Ukundi’ rikwiye kurenga kuba ikimenyetso ahubwo rikayobora politiki n’ibikorwa bishyirirwaho kwirinda ko Jenoside itakongera kugira ahandi iba. 

Ni mu gihe Perezida w’Inama ya 79 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Philémon Yang yavuze ko mu bihe bigoye, amahanga yatengushye kandi yatereranye u Rwanda. 

Yagize ati “Nubwo habonetse umuburo hakiri kare, Isi yose yararebereye kugeza ubwo ubwicanyi bwakorwaga ku mugaragaro. Guverinoma zari mu biganiro mu gihe abatabazaga basaba ubufasha batasubijwe. Uyu munsi dukwiye kwibaza tuti, ese mu by’ukuri twakuye amasomo ku hahise?”

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'Abibumbye yakomeje avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, ashimangira ko umuryango ahagarariye utazongera kurebera.

Antonio Guterres atangaje ibi mu gihe mu karere k'Ibiyaga bigari cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikaba yarahemberewe inagirwamo uruhare na FDLR igizwe n'abarwanyi basize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Apr 8, 2025 - 11:45

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.