U Rwanda dufitanye inzika: Perezida Ndayishimiye mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yiniguye
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kwibasira u Rwanda mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yaraye agejeje ku baturage b’igihugu cye, agaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ugikomeje kuzamo umwuka mubi.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze ko yishimiye uko igihugu cye kibanye n’ibindi bihugu byo mu karere, ariko u Rwanda ari rwo rwonyine batumvikana. Yashinje u Rwanda kudashyira imbere amahoro n’umutekano mu karere, mu gihe ibindi bihugu ngo bikora ibishoboka byose kugira ngo bibane neza n’abaturanyi babyo.
Ati: “Ku bireba igihugu cy’u Rwanda, ntitunejejwe n’uko icyo gihugu kitarajwe ishinga n’amahoro mu karere, mu gihe ibindi bihugu bikora ibishoboka byose ngo bibane neza n’ibyo bituranye bisangiye imipaka.”
Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko u Burundi bukurikiranira hafi ibibera muri icyo gihugu kubera impungenge z’uko nyuma ya Congo hashobora gukurikiraho u Burundi.
Yagize ati: “Ibirimo kubera mu gihugu duturanye cya Congo turabikurikiranira hafi, na cyane ko icyo gihugu gitera Congo dufitanye inzika, kuko ari cyo kigumya kibungabunga abicanyi bahigira u Burundi. Nta kitwereka rero ko nyuma ya Congo atari u Burundi.”
Perezida w’u Burundi yavuze ko igihugu cye cyakomeje kwegera u Rwanda kigasaba ibisobanuro ku byo kibushinja, mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane binyuze mu biganiro, ariko ngo nta gisubizo gifatika cyigeze gitangwa.
Yongeyeho ko “nta kimenyetso u Rwanda ruratanga cyatuma rutera u Burundi”.
U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri ibi byavuzwe na Perezida Ndayishimiye ariko ikizwi neza cyo nuko ibi bihugu byombi bibanye nabi na cyane ko u Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi ko u Burundi bucumbikiye abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenosise mu Rwanda.
Uyu mwuka w’ubwumvikane buke ukomeje kugaragara mu gihe u Burundi bwatangaje ko “uyu mwaka tuwitiriye, umwaka wo gukunda igihugu,” aha yabivuze ashishikariza urubyiruko kwitabira kujya mu gisirikare ku bwinshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









