issa
Kiyovu Sports ikibazo cyayo na Haringingo yamaze kukigeza muri FIFA

Apr 2, 2026 - 14:27
 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugeza muri FIFA ndetse na FERWAFA, ikibazo ifitanye na Haringingo Francis uheruka kuyisezera akerekeza muri Rayon Sports.

Hashize igihe gito ikipe ya Kiyovu Sports igaragaje ko ifitanye ikibazo na Haringingo Francis nyuma yo gusezera iyi kipe akemera kuyishyura amafaranga y’Amezi abiri, ariko Kiyovu Sports ntiyanyurwa n’uko abasezeye agahita yerekeza muri Rayon Sports.

Ikipe ya Kiyovu Sports tariki 27 Werurwe 2026, yatanze ikirego muri  FERWAFA isaba kurenganurwa. Kiyovu Sports ivuga ko uyu mutoza yagombaga kubaha iminsi 15 iri mu masezerano mu gihe yaba yifuza gusesa amasezerano, ariko ntabwo yigeze abikora nkuko bikwiye ari nabyo Kiyovu Sports igaragaza nk’ikibazo.

Nyuma yo gutanga iki kirego muri FERWAFA, ikipe ya Kiyovu Sports yahise itanga ikindi kirego muri FIFA binyuze mu kanama gashinzwe amategeko ndetse FIFA nayo imenyesha FERWAFA. Kugeze ubu nta gisubizo kiraboneka mu birego byose iyi kipe yatanza yaba muri FERWAFA ndetse no muri FIFA.

Mu kiganiro Umunyamabanga uhoraho muri FERWAFA, Bonnie Mugabe yagiranye na SK FM kuri uyu wa Kane tariki 2 Mata 2026, yatangaje ko ikirego cya Kiyovu Sports bamaze kucyakira ndetse iyi kipe yamaze kukijyana no muri FIFA.

Yagize ati “ Niko kuri ntabwo Haringingo yemerewe gutoza ikibazo cye na Kiyovu Sports kitarakemuka. Kiyovu Sports yamaze kugeza ikirego cyayo no muri FIFA, kandi baratumenyesheje. Ikibazo gihari gikubiye mu gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Turabanza dusuzume dosiye mbere yuko dutanga uburenganzira bw’uko umutoza atangira kuba yatoza indi kipe.”

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports itekereza ko Haringingo Francis agiye gutangirana n’umukino wa Gicumbi FC, ariko ntabwo yemerewe kuzatoza kuko FERWAFA itakora ikosa ryo kwemerera umutoza kandi ikibazo cyabo kitarakemuka.

Yagize ati “ Ikipe ya Kiyovu Sports yatugaragarije ikibazo ifitanye n’umutoza. Uyu munsi kuvuga ngo duhaye uburenganzira umutoza ngo ajye mu yindi kipe, ajye gutoza indi kipe, icyo kibazo batugaragarije kitarafatirwa umwanzuro, ntabwo byaba ari byo.”

Bonnie Mugabe yatangaje ko kugeza ubu nka FERWAFA batarabona ubusabe bwa Rayon Sports busaba kwandikisha umutoza mushya Haringingo Francis. Ibi bije mu gihe iyi kipe yatangaje ko yasinyishije Haringingo Francis nk’umutoza mushya, ndetse ko yamaze gusaba uburenganzira bwo gukoresha uyu mutoza ahubwo Kiyovu Sports kwemeza ubusabe yarabyanze. 

Ikipe ya Rayon Sports izakina na Gicumbi FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026. Ni umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda, izakina Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

May be an image of soccer and football
Bonnie Mugabe yatangaje ko kwemerera Haringingo Francis gutoza ibibazo afitenye na Kiyovu Sports bitarakemuka bitakunda

Haringingo Francis gutoza Rayon I biracyarimo amagorane

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kiyovu Sports ikibazo cyayo na Haringingo yamaze kukigeza muri FIFA

Apr 2, 2026 - 14:27
Apr 2, 2026 - 14:36