Turiteguye kandi abakinnyi bose bafite ishyaka! Umutoza wa APR FC yatangaje
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb mbere yo gukina na Pyramids FC, yatangaje ko biteguye kwitwara neza bijyanye n'uburyo bw'imikinire yatangije muri iyi kipe nubwo abona butarakunda neza.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, agaruka ku myiteguro ya APR FC izahura na Pyramids FC mu mukino ubanza wa CAF Champions League.
Abderrahim Taleb yatangaje ko nubwo bahura na Pyramids FC buri mwaka ndetse kandi ikaba ikipe ikomeye muri Afurika no hanze, ariko APR FC izakina umukino wayo Kandi bagakoresha n'uburyo bateguye gukoresha.
Yagize ati " Twebwe buri mwaka duhura na Pyramids. Kandi uyu mwaka Pyramids niyo yatwaye igikombe ndetse ni nayo yatwaye igikombe gihuza imigabane (Intercontinental), ariko APR FC ntabwo itinya. Twubaha abo duhanganye, ariko tuzakina umukino wacu, dukoreshe uburyo twiteguye kandi abakinnyi bose bafite ishyaka."
Yongeyeho ko APR yakoze isesengura rya Pyramids kandi biteguye guhangana nayo mu buryo bw'imitekerereze, imbaraga, mu mayeri, ndetse n'uburyo bw'imikinire.
Ku kibazo cy’abakinnyi, yavuze ko ikipe ifite ikibazo cy’imvune ya rutahizamu Djibril Cheick Ouattara, utaragaruka neza kubera uburwayi. Bivuze ko basigaranye rutahizamu, Willian Togui na Mamadou Sy ariko n’abandi bakinnyi bakiri bato biteguye kwitangira ikipe.
Abderrahim Taleb yongeyeho ko kuva yagera muri APR, yatangiye umushinga muremure wo kubaka ikipe ishobora kwigaragaza ku ruhando nyafurika guhera umwaka utaha.
Yagise ati " APR FC yajyaga ikina umukino wo gukinira inyuma cyane, bigatuma abafana batanyurwa. Twe twashyizeho uburyo bushya burimo gukina dutaha izamu cyane, dushyira igitutu k'uwo duhanganye, no guhererekanya umupira byihuse. Nubwo bikiri mu ntangiriro, turabona ibimenyetso by’uko APR FC iri mu nzira nziza."
Umutoza yavuze kandi ko nubwo Pyramids ifite amateka, amafaranga n’abakinnyi bakomeye, APR FC nayo ifite indangagaciro, urukundo rwo gukorera igihugu, no kwitanga kw'abakinnyi bishobora gutuma bakora ibitangaza.
Iyo usubije amaso mu mikino APR FC yagiye ikina, wabonaga igenda itsindwa ibitego bimwe na bimwe ubona ari amakosa y'abakinnyi cyane ba myugariro hamwe n'umuzamu umutoza yagendaga ahitamo gukoresha.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yakigarutseho yemeza ko ibitego iyi kipe igenda itsindwa ari amakosa y'abakinnyi ku giti cyabo ariko yizera ko bizagenda bikosoka uko bagenda bakina imikino itandukanye.
Yagize ati " 90% by’ibitego twatsinzwe ni amakosa ku giti cy’abakinnyi. Iyo tuza gukosora ayo makosa, twari kuba turi mu bihe byiza kurushaho. Ndizera ko uko imikino igenda ikinwa, bizagenda bikosoka, kuko dukora cyane mu myitozo ndetse n'isesengura ry'amashusho y’imikino."
Uyu mutoza avuga ko APR FC itaragera ku rwego rwiza 100% rwo kuba ikipe ikomeye, ariko ubu bari ku rwego rwabafasha guhangana n’ikipe iyo ariyo yose haba mu Rwanda cyangwa hanze.
Uyu mukino APR FC irimo kwitegura cyane uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium aho uzatangira ku isaha ya saa Munani z'amanwa.
Abderrahim Taleb yiteguye kwitwara neza imbere ya Pyramids FC


Kinyarwanda
English
Swahili









