Ibyavuye kuri Rayon Day bigiye gushirira mu madeni
Rayon Sports yakoze Rayon Day ariko ibyavuyemo bigiye gushirira mu madeni.
Ku wa 15 Kanama 2025, nibwo Rayon Sports yakoze umunsi mukuru wayo yari yatumiyemo Young Africans ikina shampiyona y’igihugu cya Tanzania.
Ni umunsi mukuru wagenze neza ndetse muri Sitade Amahoro wabonaga abafana ari benshi nubwo itari yuzuye ariko ntabwo bari munsi y’ibihumbi 32.
Kugeza ubu hari amakuru yagiye hanze y’ibyavuye muri uyu munsi mukuru. Biravugwa ko Rayon Sports yinjije amafaranga angana na Milliyoni zirenga gato 150. Ikindi bivugwa ko mu bamamaza iyi kipe yakuyemo Milliyoni zitari munsi ya 40.
Kugeza ubu Rayon Sports nubwo yinjije aya mafaranga atari macye ariko ifite amadeni y’abakinnyi igiye kwishyura. Ubwo Rayon Sports yasinyishaga abakinnyi, Perezida Twagirayezu Thadee, yabaherezaga isezerano ryo kuzabishyura Rayon Day irangiye.
Umwe mu bakinnyi Rayon Sports itarishyura ni Bing Bello ufitiwe Milliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rayon Sports ukuyemo amafaranga yishyuye itegera Young Africans yavuye mu gihugu cya Tanzania ndetse kandi iyi kipe yagombaga kwishyura ibyakoresheje hategurwa uyu munsi mukuru, banishyuramo Sitade Milliyoni 15.
Ubaze neza amafaranga Rayon Sports yasigaranye nyuma yo kwishyura ibyakoreshejwe hategurwa Rayon Day, iyi kipe yasigaranye Milliyoni zirengaho gato 120.
Aya mafaranga urebye ibyo Rayon Sports igomba kuyakoresha urasanga izasigarana amafaranga macye cyane. Iyi kipe igiye kwishyura Milliyoni 40 rutahizamu Bing Bello utarimo kwemerwa n’abafana ndetse yishyure Milliyoni 31 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda umutoza Robertinho wabatsinze muri FIFA.
Rayon Sports kandi iracyafite undi mukinnyi urimo kuyishyuza witwa Adulai Jalo wabareze nawe muri FIFA nyuma yo gukina umwaka umwe gusa muri iyi kipe ikunzwe na benshi hano mu Rwanda.
Nubwo Rayon Sports imaze amezi 2 itangiye imyitozo, UKWELITIMES twamenye ko abakinnyi nta mushahara bigeze bahabwa ndetse bose bahawe kuzayahererwa rimwe ubwo Rayon Day izaba irangiye.
Iyi kipe kandi kugeza ubu biravugwa ko irimo gushaka kongeramo abandi bakinnyi bakomeye bijyanye nuko hari imyanya ubona ikeneyemo imbaraga kandi zikomeye zishobora gufasha iyi kipe kugera kure mu mikino nyafurika.
Rayon Sports ubaze neza usanga nta mafaranga iyi kipe izasigarana menshi ashobora kuyifasha muri Saison ya 2025-2026.
Rayon Sports kugeza ubu irimo gukora imyitozo ndetse irimo no gutegura imikino ya gishuti kandi mpuzamahanga. Amakipe avugwa arimo Azam FC ndetse na Viper FC izaba iri mu Rwanda mu cyumweru gitaha.


Kinyarwanda
English
Swahili









