Ikipe ya Rayon Sports yirukanye Umutoza ihita ijya ku isoko
Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Bruno Ferry wari Umutoza wayo mu gihe cy'Amezi ane gusa.
Uyu mufaransa watozaga Rayon Sports yahawe akazi ku itariki 17 Ugushyingo 2025, ahita atangira akazi ke ariko ntabwo yigeze yishimirwa n'abakunzi b'iyi kipe kuva yatangira gutoza.
Kimwe mu byo uyu mutoza yirukaniwe harimo imikinire ye yateraga abakunzi ba Rayon Sports ubwoba kuko nubwo hari imikino imwe n'imwe yagendaga atsinda ariko bamushinja ko hari n'imikino Rayon Sports yananirwaga gutsinda yabigizemo uruhare.
Bruno Ferry yashinjwaga kandi gukinisha abakinnyi yiguriye cyane benshi bagahuriza kuri Yannick Bangala Litombo wagaragazaga imbaraga nke mu kibuga akirengagiza Likau Pizzaro wari waragaragaje ko ari umukinnyi mwiza mu kibuga hagati.
Bruno Ferry yirukanwe na Rayon Sports nyuma yo gusezerera Police FC muri 1/4 cy'irangiza cy'igikombe cy'Amahoro, nyuma yo kunganya imikino ibiri 0-0, bagera kuri Penalite Rayon Sports igatsinda 4-2.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Bruno Ferry, biravugwa ko Haringingo Francis ari we mutoza wa mbere urimo guhabwa amahirwe yo gufata iyi kipe agasoza iyi Shampiyona yakitwara neza akazahabwa amasezerano y'igihe kirekire.
Mu minsi ishize Haringingo Francis mu kiganiro n'abanyamakuru, bamubajije niba yaraganiriye na Rayon Sports atangaza ko nta biganiro byemewe baragirana kuko agifite amasezerano ya Kiyovu Sports ariko binabaye uwo bagomba kuganira wa mbere ari iyi kipe agifitiye amasezerano.
Haringingo Francis asigaje muri Kiyovu Sports amasezerano y'Amezi abiri nk'umutoza wayo. Uyu mutoza aje muri Rayon Sports, ntabwo yaba ari mushya kuko ayiherukamo atwarana nayo igikombe cy'Amahoro batsinze APR FC ku mukino wa nyuma.
Bruno Ferry yatandukanye na Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









