issa
Gorilla FC irashaka gutwara igikombe cy’Amahoro hasi hejuru

Apr 21, 2026 - 13:43
 0

Ikipe ya Gorilla FC nyuma yo kugera muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro, irifuza gutwara igikombe bwa mbere mu mateka yayo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2026, nibwo ikipe ya Gorilla FC izakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro. Ni umukino ikipe ya Gorilla FC izakirira kuri Kigali Pele Stadium Saa cyenda z’amanwa.

Mu kiganiro umutoza wa Gorilla FC, Allain Kirasa, yagiranye na Sk FM, yatangaje ko hari ibyo barimo gutegura kandi babona bizatuma bitwara neza imbere ya Rayon Sports birimo gutegura abakinnyi mu mutwe no gutegura amayeri y’umukino.  

Yagize ati “ Ku mukino wacu w’ejo, icyo tugomba gukora cyane ni ugukora ku gice cy’imitekerereze. Nshaka kugira ngo ngaragarize abakinnyi akamaro  ku mukino w’ejo, bamenye ko ari amateka bagomba gukora. Ikipe yacu ni ubwa mbere igeze muri ½, ariko ntabwo dushaka kugarukira aho, ahubwo dushaka kugera ku mukino wa nyuma.”

Yakomeje agira ati “ Ikindi turi gukoraho cyane cyane ku cyijyanye n’amayeri, uzaba ari umukino usaba imibare myinshi, kuko ni imikino ibiri (Ubanza n’uwo kwishyura). Birasaba ko twitwara neza kugira ngo tugire amahirwe yo kuzakina umukino wo kwishyura nta kibazo dufite. Rero mu mayeri hari byinshi turimo gutegura bizadufasha ku munsi w’ejo.”

Uyu mutoza yatangaje kandi ko Gorilla FC yifuza gutwara igikombe cy’Amahoro kuko kugera muri ½ uba ugomba gutekereza gutwara igikombe kandi birashoboka. 

Yagize ati “ Yego, iyo umuntu yageze muri ½ aba afite intego yo gutwara igikombe. Ntabwo ari bya bindi byo guhatanira imyanya myiza, ubu hasigaye amakipe ane kandi yose afite amahirwe yo gutwara igikombe, tugomba gushyiraho amahirwe menshi agomba gutuma dutwara igikombe.”

Izi kipe zizahura mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro, ntabwo zitwaye neza mu mukino wa Shampiyona uheruka. Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC 0-0, naho ikipe ya Gorilla FC iheruka gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-1.

Kirasa Alain yasabye FERWAFA kugurira abasifuzi ibyuma by ...
Umutoza wa Gorilla FC afite icyizere cyo gutwara igikombe cy'Amahoro

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373