Muri Rayon Sports hateguwe Inama nyunguranabitekerezo
Mu ikipe ya Rayon Sports hateguwe Inama nyunguranabitekerezo ku bibazo biri muri iyi minsi.
Ni Inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kamena 2025 saa ine zuzuye. yatumiwemo abayobozi b'Umuryango wa Rayon Sports ndetse haraba harimo abayobozi ba za Fun-Club z'iyi kipe.
Mu ibaruwa yagiye ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kamena 2025, ivuga ko ihuriro rya Fun Club ritumiye abayobozi b'Umuryango wa Rayon Sports mu nama nyunguranabitekerezo.
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko iyi nama ntakindi ihatse usibye kuvuga ku kibazo cyo gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports mu buryo bujyanye n'amafaranga aturutse mu bakunzi.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu bivugwa ko imaze gusinyisha umukinnyi umwe gusa witwa Mosengo Tansele wakinira ikipe ya Kiyovu Sports ariko ibindi biratuje cyane.
Bivugwa ko impamvu Rayon Sports itarimo gusinyisha, ngo ni uko ntamafaranga ifite muri iyi minsi ni nayo mpamvu abavugwa bose nta n'umwe urimo gusinya kuko ibyo kumuha ari byo kibazo.


Kinyarwanda
English
Swahili









