Nta mukinnyi wa Gasogi United wemerewe kwishimira intsinzi
Umukinnyi wese wa Gasogi United afite mu mutwe we kutishimira umukino iyi kipe yatsinze yaba uwa Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.
Ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, Gasogi United yakinnye umukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona y’u Rwanda na Amagaju FC urangira Gasogi United yitwaye neza itahana intsinzi y’igitego 1-0.
Uyu ni umukino watumye Gasogi United ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona n’amanota 18 nyuma yo guca kuri Musanze FC yananiwe gutsinda Police FC zikanganya igitego 1-1.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 9 Gasogi United yakiniye mu karere ka Huye, perezida wayo Kakooza Nkuliza Charles, yagarutse kuri byinshi ndetse birimo ibanga iyi kipe ye irimo gukoresha kugira ngo yitware neza.
Yagize ati " Ikidufasha ni imyumvire abakinnyi basigaye bafite. Ikindi ni ukuvanga abakinnyi bato n'abafite ubunararibonye, nibyo birimo kudufasha kwitwara neza. Kwiyizera cyangwa kurema icyizere mu bakinnyi bakumva ko nta kidashoboka kandi ko bigomba gukorwa nabyo biri mu bidufasha.”
Perezida wa Gasogi United yatangaje ko nta mukinnyi wemerewe kwishimira intsinzi birangirira ku kibuga ahubwo ibyarangiye batabyitaho ahubwo bita ku mikino iri imbere.
Yagize ati " Nta mukinnyi wa Gasogi United ushobora kwishimira intsinzi. Wabaza umukinnyi, iyo umukino twawutsinze usibye kuwigiraho amateka mu buryo bw'amayeri nta kindi kiba kitureba, ahubwo tureba iy'iri imbere."
Kakooza Nkuliza Charles yagarutse ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yasezerewe muri CECAFA U17 itsinzwe ibitego 9 itaha nta mukino n’umwe itsinze. Uyu muyobozi yavuze ko hakenewe gutegura bihoraho ariko kandi hagashyirwaho amarushanwa yabo.
Yagize ati " Biriya bintu, ntabwo umupira w'amagaru ari ibintu bihita biza. Urategura ubundi bikazagenda neza. Uburyo ikipe yacu yahiswemo, n'igihe yabonye cyo kwitegura cyari gito. Ikipe y'igihugu si uko ifite abakinnyi babi, Umukino ni ugukorera hamwe umutoza akabashyiramo ibyo yifuza, ariko abakinnyi benshi bagiye nta marushanwa babonye yo gukina. Icyo basabwa ni ugukomerezaho bakanabashakira 'Stage' i Burayi."
Gasogi United igiye gukomeza kwitegura imikino iri mu minsi iri imbere aho ku itariki 3 Ukuboza 2025, biteganyijwe ko izakina na Al Hilal Omdurman. Ni umukino Gasogi United yakaniye cyane ndetse watangiye kuvugisha benshi bitewe n’ibyo KNC arimo kugenda atangaza.
Gasogi United yicaye ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona


Kinyarwanda
English
Swahili









