issa
RDC yohereje abarenga 100 i Washington mbere yo gusinya amasezerano n’u Rwanda

Dec 1, 2025 - 11:46
 0

Mu gihe hakomeje imyiteguro yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, amakuru yizewe aturuka ku kibuga cy’indege cya Kinshasa aremeza ko delegations nyinshi za leta zimaze guhaguruka zigana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yemejwe n’abashinzwe ibikorwa by’indege ndetse n’inyandiko zo mu rwego rwa “ordre de mission” zageze ku banyamakuru, aravuga ko abantu barenga 100 bamaze gufata indege berecyeza i Washington, hakaba kandi hari andi matsinda ategerejwe guhaguruka ejo ku wa kabiri.

Izi delegations zirimo abayobozi bo mu nzego zitandukanye za leta, abajyanama b’umukuru w’igihugu, inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abahanga mu by’imibanire mpuzamahanga. Bose bagiye mu rugendo rugamije gutegura inama ya nyuma ibanza isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.

Uru rugendo, nk’uko bigaragara mu nyandiko za leta, amafaranga yarwo yatanzwe n’Ikigega cya Leta ya Congo (Trésor Public). Ni ibintu byateje impaka muri bamwe mu baturage n’inzobere za politiki, bibaza impamvu yo kohereza abantu benshi bangana gutya mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo byinshi by’ubukungu n’umutekano mu Burasirazuba.

Inama ya Washington itegerejweho kwemeza amasezerano y’amahoro agamije:

·         kugabanya umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa,

·         kureba uburyo bushya bwo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo,

·         n’umushinga w’ubufatanye bw’igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi.

Ibyitezwe muri iyi nama

Perezida Tshisekedi na Kagame biteganyijwe ko bahurira i Washington kuwa 04 Ukuboza 2025, mu biganiro bikomeye bishobora gufungura chapitres nshya mu mubano hagati ya RDC n’u Rwanda. Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano ari yo ashobora gufungura inzira nshya yo kubaka amahoro arambye no kongera icyizere mu baturage b’akarere.

Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu baturage ba Congo n’abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga baribaza niba uru rugendo ruzavamo impinduka zifatika ku bibazo bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba, cyane cyane ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’ivuguruzwa ry’umutekano.

Dec 1, 2025 - 13:18