issa
EU yagiranye ibiganiro n’u Rwanda ku mutekano mu karere

Oct 23, 2025 - 16:39
 0

Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda, hamwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, bakiriye Ambasaderi Johan Borgstam, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu karere k’Ibiyaga bigari, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

Mu biganiro byabo, impande zombi zagarutse ku byerekeye umutekano n’amahoro mu karere, by’umwihariko ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ambasaderi Borgstam yagaragaje ko EU ikomeje gushyigikira gahunda zose zigamije amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe u Rwanda rwemeje ko ruzakomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije gukemura ibibazo by’umutekano mu buryo burambye.