Impamvu ifatwa rya Uvira ryavugishije benshi - Evode Uwizeyimana
Umunyapolitiki Evode Uwizeyimana yatangaje ko gufatwa k’Umujyi wa Uvira n’Ihuriro AFC/M23 ari inkuru ikomeje kuvugwa cyane bitewe n’akamaro gakomeye uwo mujyi wari ufite mu mikoranire ya gisirikare hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Burundi.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Uwizeyimana yavuze ko Uvira wari umujyi w’ingenzi mu bijyanye n’itumanaho, gutambutsa ibikoresho bya gisirikare no gufatanya ibikorwa by’ingabo z’ibihugu byombi. Yongeyeho ko gufatwa kwawo byahise bihungabanya iyo mikoranire, bityo bigira ingaruka ku miterere y’umutekano mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ati: “Uvira yari ihuriro rikomeye ry’imikoranire ya gisirikare hagati y’ingabo za DRC n’iz’u Burundi. Kuwufata bivuze guca iyo mikoranire, bigahindura uko ibikorwa bya gisirikare byakorwaga muri ako gace.”
Yakomeje ashimangira ko ibi bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere kose, asaba impande bireba gushaka ibisubizo bya dipolomasi bigamije kugarura amahoro n’umutekano urambye.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana uko ubuyobozi bwa DRC n’u Burundi bazakomeza gukorana mu bya gisirikare nyuma y'ifatwa rya Uvira, ariko abakurikirana ibibera muri ako karere bavuga ko gufata Uvira ari impinduka ikomeye mu ishusho y’umutekano wa Kivu y’Amajyepfo.


Kinyarwanda
English
Swahili









