issa
Huye: Kitoko, Bruce Melodie, n’itsinda rya Genz-Codemy bagiye guhugura urubyiruko rwo muri Kaminuza kwihangira imirimo

Dec 15, 2025 - 10:45
 0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa na mugenzi we Bruce Melodie, hamwe n’itsinda ry’abanyarwenya babarirwa mu itsinda risanzwe ritegura ibitaramo by’urwenya mu Rwanda Genz-Codemy, bategerejwe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu gikorwa batumiwemo na Kaminuza y’u Rwanda cya Career Summit, mu rwego rwo guhugura urubyiruko rwiga muri Kaminuza kwihangira imirimo ndetse no kurwibutsa ko rugomba gutinyuka rugakora.

Ni igikorwa giteganyijwe kuba kuri uyu wa 16 Ukuboza 2025, kikazabera muri iyo Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, aho biteganyijwe ko umuhanzi Kitoko, wari umaze igihe kitari gito atagera mu Karere ka Huye by’umwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda, azahugura urubyiruko akarwibutsa ko kwihangira imirimo ndetse no gutinyuka bikwiye kubaranga kurusha uko batega amaso akazi k’abandi.

Bruce Melodie na we waherukaga gutaramira abakunzi be kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, muri 2024 mu gitaramo cya Iwacu na Music Festival, biteganyijwe ko na we kuri uyu wa Kabiri ari bube ari muri iyo Kaminuza mu rwego rwo guhugura urubyiruko, kurutinyura no kurwibutsa ko rushoboye.

Mercy, usanzwe utegura ibitaramo bya Genz- Codemy, na we ari buze kugaragara muri iki gikorwa hamwe n’itsinda rye ririmo umunyarwenya Pirate, Umushumba, Muhinde n’abandi basanzwe bakorana mu gufasha no kugira inama urubyiruko ko bagakwiye gukoresha impano zabo neza ku buryo zishobora kubagirira umumaro mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Amakuru UKWELITIMES yahawe na bamwe mu bayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda ni uko aba bahanzi ndetse n’abo banyarwenya bashobora kuzataramira abazaba bitabiriye, mu gihe ubwabo bazaba babishatse, kubera ko gahunda ikomeye izaba ibazanye ari iyo kwigisha, guhugura no gutinyura urubyiruko.

Career Summit ni inama isanzwe itegurwa na Kaminuza y’u Rwanda, igahuza abanyeshuri n’abatanga akazi mu bigo bitandukanye ndetse n’abikorera mu rwego rwo kubaganiriza ibijyanye n’isoko ry’umurimo ndetse n’uko bakoresha impano zabo mu guhanga imirimo.

Iyi nama igiye kuba mu gihe iyaherukaga muri 2025 yari yatumiwemo umuhanzi The Ben, umunyamakuru Mutesi Scovia, Muyoboke n’abandi.

Dec 15, 2025 - 11:10