
Ne-Yo yahishuye uko yita ku bagore be bane, Rema na Burna Boy barimo kuvugirizwa induru, Sean Kingston ari muri gereza: Avugwa mu myidagaduro
Amakuru agezweho mu Isi y'imyidagaduro muri Afurika no hirya no ku Isi.
Umuririmbyi Ne-Yo ukomeje gutangaza benshi mu Isi kubera abagore bane atunze abantu bakibaza uburyo ababonera umwanya, yavuze uko abigenza.
Uyu muhanzi yavuze ko abagore be barimo Christina, Arielle Hills, na Brionna Williams abitaho mu buryo bwa Pyramid, aho buri wese aba afite umunsi azamugereraho, kandi bose ngo ntawe bitera ishyari.
Ne-Yo avuga ko mu kabana kwe n'abo bagore nta gitutu abashyiraho, cyane ko iyo mugihura akubwiza ukuri ko afite abandi, wakumva uzabishobora mugakomeza kandi wakumva utabibasha ukigendera.
Snoop Dogg agiye gushora album ya Gospel
Umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko ku wa 27 Mata 2025 azashyira hanze album ya gospel yise "Altar Call Will " aho yayikoreye nyina Beverly Tate witabye Imana mu 2021 ku myaka 70.
Snoop Dogg aganira na Okayplayer yavuze ko muri we aba acyumva ijwi rya nyina, bityo iyi album ikazaba irimo ibyo nyina yamubwiye byo kwigisha urukundo mu Isi akazifashisha izina rye akwirakwiza ubutumwa ku Iisi.
Album Altar Call will izaba iriho indirimbo 21 yafatanyije n'abahanzi barimo: Jamie Foxx, Robert Glasper, Denaun Porter, Jazze Pha na October London.
Ku rundi ruhande, umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux, akomeje imyiteguro y'ubukwe bwe n'umugore we Priscilla Ojo butegerejwe ku wa 17 Mata 2025 i Lagos muri Nigeria.
Abo mu muryango wa Jux bakaba barageze muri Nigeria kuri uyu Kabiri, ndetse uyu muhanzi aheruka guhishura ko na Diamond Platnumz azaba ahari.
Ibi bikaba ari ibirori bya nyuma, dore ko ibya mbere byabereye muri Tanzania muri Gashyantare 2025.
Rema arimo kuvugirizwa induru n'abafana
Umuhanzi wo muri Nigeria Rema ari kuvugirizwa induru n'abafana bitabiriye ibirori bya Coachella muri California nyuma yo kugera ku rubyiniro yakerewe iminota 20 kandi yanahagera akazajya afata akaruhuko buri kanya ko kunywa ku mazi.
Ku rubyiniro buri muhanzi yagombaga kumaraho iminota 45, ariko Rema we yayikoresheje nabi bibabaza abakunzi be. Ikipe ye yatangaje ko impamvu yatinze kugera ku rubyiniro byatewe n'ibibazo bya tekinike.
Ntabwo ari ubwa mbere Rema atishimiwe n'abafana muri Amerika, dore ko no mu 2023 ubwo yari muri Atlanta yavuye ku rubyiniro igitaraganya avuga ko bamusuzuguye.
Zari Hassan yanenze ibikoresho bishaje biri ku kibuga cy'indege cya Entebbe
Umunyemari Zari Hassan yagaragaje ko atishimiye ibikoresho byo mu nzu biri ku kibuga cy'indege cya Entebbe, by'umwihariko aho abagenzi biyubashye baruhukira.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye intebe ziri aho abagenzi biyubashye baba bicaye, avuga ko rwose zishaje atiyumvisha ukuntu muri iki gihe zaba zigikoreshwa ahantu nka hariya hiyubashye.
Ntabwo ari ubwa mbere Zari yikoma ibijyanye n'ingendo zo mu kirere muri Uganda, dore ko mu mwaka washize yavuze ko kompanyi ya Uganda Airlines yerekeza muri Afurika y'Epfo ifite indege zishaje kandi abagenzi bo muri business class badahabwa ibiribwa n'ibinyobwa bingana n'amafaranga baba bishyuye.
Kendrick Lamar akomeje kwereka igihandure Drake
Kendrick Lamar yongeye gutsinda icy'umutwe Drake nyuma y'uko indirimbo ye yise 'Luther' yakoranye na SZA iri ku mwanya wa Mbere ku rutonde rw'indirimbo zimaze ibyumweru umunani kuri Billboard Hot 100.
Drake n'indirimbo ye Nokia iza ku mwanya wa Kabiri. Aba bahanzi bakaba bamaze igihe mu ihangana, aho mu 2024 bakozanyijeho biciye mu ndirimbo ariko bikarangira Lamar amwandaje biciye mu ndirimbo ziirimo 'Not Like Us'.
Burna Boy arimo guterwa amabuye n'Abanya-Nigeria
Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy akomeje kuvugisha benshi nyuma yuko agaragaye ari kumwe n'umuhungu wa Perezida Bola Tinubu witwa Seyi Tinubu ndetse na Michael Jordan.
Icyavugishije benshi ni uko Seyi Tinubu akunze kumvikana avuga ko Papa ari we Perezida mwiza Nigeria yagize, nyamara Burna Boy nawe akunze kumvikana anenga Politike ya Bola Tinubu mu bijyanye n'ubukungu yakomeje kunenga na benshi bemeza ko ubukeneye bumeze nabi.
Ku rundi ruhand,e uyu mwana wa Tinubu aheruka gukozanyaho n'umuraperi Eedris Abdulkareem nyuma y'uko avuze ko se ari we Perezida mwiza, ibyatumye uyu muraperi asohora indirimbo yise "Tell Your Papa" aho yaje gukundwa ariko Leta ibuza ko yakinwa kuri Radio na Televiziyo.
Sean Kingston ari muri gereza
Umuhanzi Sean Kingston ari muri gereza guhera ku wa 10 Mata 2025 nyuma yo kubura ibihumbi $100 byo gutanga nk'ingwate mu rukiko kugira ngo adafungwa.
Ibi ni nyuma y'uko mu kwezi kwashize we na nyina bahamijwe ubutekamutwe bw'arenga miliyoni y'amadorari, ibyatumye urukiko rutegeka ko atanga ibihumbi $500 by'ingwate y'inzu akaguma ari hanze adafunze, ariko agatanga ibihumbi $200 afatika.
Kingston akaba asanze mu buroko nyina we umazemo igihe, mu gihe bategereje gusomerwa tariki ya 11 Nyakanga 2025.