
Jose Chameleone yaciye ukubiri no kunywa inzoga n'itabi
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda, Jose Chameleone, yatangaje ko yahagaritse burundu kunywa itabi n’inzoga kugira ngo arusheho kwita ku buzima bwe.
Yagize ati "Nabayeho ubuzima bwanjye nywa itabi, ariko kubera ko nshaka kugira ubuzima bwiza, sinyinywa itabi ukundi, sinyinywa n’inzoga."
Chameleone yatangaje ibi nyuma y'uko avuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yari yaragiye kwivuza indwara zinafitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge birengeje urugero.
Mu myaka itanu ishize, ubuzima bwa Jose Chameleone bwatangiye kwibazwaho haba ku bafana be no ku muryango we.
Yaje gusanganwa uburwayi bufata urwagashya, ari nabwo bwatumye ajya mu bitaro inshuro nyinshi ndetse ubuzima bwe bugahora ku miti.
Icyemezo cye cyo kureka inzoga n'itabi gifatwa nk’intambwe ikomeye ateye izamufasha mu buzima bwe no gukomeza urugendo rwe rwa muzika mu buzima bwiza kurushaho.
Abafana b'uyu muhanzi mu gihugu cya Uganda, bakomeje kumwereka ko bamushyigikiye ku cyemezo kiza yafashe.