
Umugaba mukuru wa RDF Gen.Mubarakh ari muri Algeria
Ku wa kabiri, tariki ya 22 Mata, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Jenerali Mubarakh Muganga, yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Alijeriya, aho yakiriwe na mugenzi we, Jenerali Saïd Chanegriha, n’abandi bayobozi batandukanye.
Aba bayobozi b’ingabo bakaba bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no guteza imbere inyungu rusange .
Muri Gashyantare 2024, Umugaba Mukuru w’ingabo za Algeria, Général Saïd Chanegriha, n’itsinda ry’abofisiye bari kumwe, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Icyo gihe, Gen Chanegriha yatangaje ko umubano w’igisirikare cya Algeria na RDF ari ngombwa cyane, agaragaza kandi ko we n’abofisiye ayoboye baje mu Rwanda kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’impande zombi.