U Rwanda na Ethiopia bemeranyijwe imikoranire mu by’imari

Feb 16, 2025 - 21:48
 0

U Rwanda na Ethiopia byemeje imikoranire y’Amasoko y’Imari n’Imigabane. Ubwo bufatanye bugamije by’umwihariko kurushaho guteza imbere ry’amasoko y’imari n’imigabane mu Rwanda no muri Ethiopia, binyuze muri gahunda z’ingenzi zihuriweho zizagenda zishyirwaho.

Biteganyijwe ko ubwo bufatanye kandi buzashyigikira gahunda yo guhuza amasoko y’imari n’imigabane y’ibihugu byombi, mu rwego rwo kurushaho guhererekanya ubunararibonye n’ubuhanga bwa RSE n’ubwa ESX.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, impande zombi ziyemeje guhererekanye ubumenyi n’ubunararibonye mu kurushaho kwimakaza iterambere ry’amasoko y’imari n’imigabane y’ibihugu byombi.

Mu rwego rwo kurushaho kongera ubushobozi no kubaka iterambere ry’abakozi muri urwo rwego, ESX na RSE byiyemeje kujya bihanahana abakozi, amahirwe y’imenyerezamwuga n’ibindi bigamije kurushaho guhererekanya ubumenyi mu by’amasoko y’imari n’imigabane.

Ikindi kandi, ubufatanye buzanafasha gutegura inama, amahuriro n’ibikorwa byo kuganira no kungurana ibitekerezo bizajya bihuza abafatanyabikorwa b’ingenzi baturutse mu masoko y’ibihugu byombi.

Ibigo byombi kandi bizakomeza gukorana mu kurushaho kukwagura inzego z’imikoranire mu kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu isoko ry’imari n’imigabane n’ishoramari muri rusange.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.