issa
Rayon Sports ibabaje abayovu bakomeza kwiheba

Feb 16, 2025 - 21:46
 0

Ikipe ya Rayon Sports itsinze ikipe ya Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino ukomeye usigaye ukomeye mu mateka gusa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo uyu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sports yataka cyane ikipe ya Kiyovu Sports cyane ko n’ubundi ari yo yahabwaga amahirwe menshi.

Ikipe ya Kiyovu Sports yaje gutungurana igaragaza imbaraga nyinshi imbere ya Rayon Sports ariko ikomeza kubura amahirwe amwe n’amwe yabaga yabazwe.

Ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku munota wa 26 cyari gitsinzwe na Fall Ngagne, rutahizamu uri hejuru y’abandi kugeza ubu hano mu Rwanda. Ni umupira wari uzamukanwe na Muhire Kevin arangije aza guhereza neza rutahizamu Fall Ngagne ahita atsinda igitego cya mbere, yuzuza ibitego 12 amaze gutsinda kuva shampiyona yatangira.

Ikipe ya Rayon Sports yari yakomeje kwataka cyane ikipe ya Kiyovu Sports ndetse abakinnyi bayo bakomeza kubura ibindi bitego.

Ku munota wa 35, ikipe ya Kiyovu Sports yari yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, yaje kuzamukana umupira yihuta cyane ndetse iza kubona igitego gitsinzwe na Tansele ku ikosa rya ba myugariro ba Rayon Sports baretse uyu mukinnyi akabacika asigaranye n’umuzamu ahita atsinda igitego cya mbere.

Ikipe zombi zakomeje kwatakana cyane ariko n’ubundi ubona ko ikipe zombi zirimo kunganya imbaraga yaba mu busatirizi ndetse no mu kibuga hagati, igice cya mbere kirangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga nyinshi cyane ariko kubona igitego cya kabiri bikomeza kugorana bijyanye ni uko ikipe ya Rayon Sports ifite umukinnyi mu kibuga hagati muremure witwa Souleymane Daffe ndetse na ba myugariro wabonaga bahagaze neza.

Ku munota wa 68, ikipe ya Rayon Sports yakosoye amakosa yari irimo gukora mu kibuga hagati ndetse iza no kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Iraguha Hadji wagiye mu kibuga asimbuye rutahizamu Aziz Bassane.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda igerageza kugirango irebe ko yabona igitego cya 3 ariko gikomeza kubura. Robertihno yaje gukora impinduka yinjiza mu kibuga Adulai Jalo wasimbuye Adam Bagayobo ariko n’ubundi umukino urangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports kuri 1 cya Kiyovu Sports.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports itahanye amanota 3 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 40. Kiyovu Sports gutsindwa byakomeje kuyitereka ku ntebe ishyushye bitewe ni uko yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.