Munyantwali Alphonse ku bihano bya Rayon Sports n’inkundura yo kurwanya ruswa
Tariki ya 19/5/ 2025 perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yatangaje ko ibihano byafatiwe ikipe ya Rayon Sports FC nyuma y’imvururu zavutse ku mukino wayihuje na Bugesera FC byari bikwiye kandi bigamije kurengera icyubahiro cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ibi Munyantwali Alphonse yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’u Rwanda cyagarukaga ku myanzuro yafashwe n’inzego zibishinzwe nyuma y’ibyabaye ku mukino w’Umunsi wa 28 wa shampiyona wabereye mu karere ka Bugesera. Uwo mukino warangiye havutse imvururu zatewe n’abafana ba Rayon Sports batishimiye ibyemezo by’umusifuzi.
Yagize ati “ Ku bwanjye, ku kibazo cy’umutekano nk’iki, ni igihano cyoroshye. Ibitego bya Bugesera FC ntabwo ntekereza ko hari ikibazo kibirimo. Uko byagenda kose, ntabwo byakemurwa no kwitwara kuriya.”
Perezida wa FERWAFA yanagarutse ku cyuho kiri mu mategeko agenga ruhago mu Rwanda avuga ko hari ibyagiye bidashyirwa mu nyandiko bitewe n’uko hari ibintu bitari bisanzwe bibaho, ariko ko hari gahunda yo kuyanoza neza.
Yagize ati “Amategeko twagiye dukora ubona hari ibintu atagiye atekereza, kuko hari ibyo tutari tumenyereye nka biriya byo gutera amabuye mu kibuga. Uko tugana imbere tuzayatunganya ku buryo asubiza buri kibazo kivuka ku kibuga.”
Munyentwari Alphonse yanashimangiye ko nta mwanya wo kwihanganira abashobora kwica isura y’umukino.
Ku bijyanye n’amakuru ajya acicikana agaragaza ruswa mu mupira w’amaguru, by’umwihariko iyo ishingiye ku gushaka intsinzi binyuranyije n’amategeko, Munyantwali yavuze ko abazamenyekana bazahanwa by’intangarugero.
Ati “Abo tuzafata tuzabahana.”
Mu kiganiro cye, Munyantwali Alphonse yanagarutse ku bantu baharabika bamwe mu bayobozi ba FERWAFA, by’umwihariko umunyamabanga mukuru Kalisa Adolphe bavuga ko afitiye indi kipe uruhande. yabigarutseho mu gihe hari abamushinja gukingira ikibaba APR FC.
“Ni ya myumvire igomba gukosoka kuko akenshi abantu bajya ku bishyushya, aho kujya ku kuri nabonye hari abamwambitse umwambaro wa APR FC. Igihe APR iterwa mpaga si we wari Umunyamabanga?” Munyentwali abaza.
Muri icyo kiganiro, Munyantwali yabajijwe niba afite gahunda yo kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA dore ko manda ye iri kugara ku musozo, yavuze ko icyo cyemezo azagifata mu gihe gikwiye.
Yagize ati “ Nzabitangaza igihe nikigera.”
Ku bijyanye n'uyu mukino, FERWAFA yamaze gufata umwanzuro wo kuwusubiramo uhereye ku munota wa 57. FERWAFA ikomeje gushyiraho ingamba zo guhana amakosa, kurwanya ruswa no guteza imbere umupira w’amaguru ushingiye ku mucyo n’ubunyamwuga.


Kinyarwanda
English
Swahili









