Canisius utoza Mukura VS yabyegetse ku basifuzi nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports
Umutoza wa Mukura Victory Sports, Canisius Nshimiyimana, arashinja abasifuzi barimo Uwikunda Samuel kugira uruhare mu gutsindwa na Rayon Sports.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Mukura Victory Sports ibitego 2-1. Rayon Sports yatsindiwe na Tshimanga Ramazani ndetse na Aziz Bassane, naho Mukura Victory Sports igitego cyayo cyatsinzwe na Joseph Sackey.
Nshimiyimana Canisius avuga ko ikipe nubwo yari yarushye nyuma yo gukora ibirometero byinshi mu mikino ikurikiranye ya Shampiyona ariko gutakaza uyu mukino bitabaturutseho ahubwo byagizwemo uruhare n’umusifuzi.
Canisius avuga ko uko bari iteguye uyu mukino byari ku rwego rwiza ariko gutakaza aya manota atatu 100% byagizwemo uruhare n’imisifurire itari ku ruhande rwabo.
Yagize ati “ Ni umukino twari twiteguye neza ku mpande zose, ariko iby’umupira ntabwo bigenze neza. Ku ruhande rwanjye ntabwo nemera gutakaza amanota gutya 100% kuko habayemo ukuboko k’umusifuzi, ntabwo natinya kubivuga. Ntabwo nkunda kuvuga ku basifuzi ariko nta kundi twatsinzwe amanota turayatakaje, tugiye gutegura iby’ubutaha.”
Abasifuzi basifuye uyu mukino wa Rayon Sports na Mukura Victory Sports ni Samuel Uwikunda wari mu kibuga hagati Habumugisha Emmanuel na Ntirenganya Elie basifuraga ku ruhande.
Ibyemezo Nshimiyimana Canisius ashingiraho ashinja abasifuzi hari Penalite ebyiri avuga ko yimwe harimo ikosa avuga ryakorewe Iradukunda Elie Tatou ndetse n’umupira wakozwe na Uwumukiza Obedi. Ikindi ashinja abasifuzi ni igitego cyatsinzwe ariko Uwikunda Samuel yemeza ko habayeho gukorera ikosa Kwizera Olivier.
Mukura Victory Sports nyuma yo gutsindwa yagumye ku mwanya wa 8 n’amanota 31, naho Rayon Sports yafashe umwanya wa 5 n’amanota 35.
Nshmiyimana Canisius utoza Mukura Victory Sports ntiyemeranya n'abasifuzi
Samuel Uwikunda niwe wari uyoboye umukino


Kinyarwanda
English
Swahili









