Ntibishoboka! Lamine Yamal yahungabanyije ibitekerezo by’abakunzi ba Real Madrid n’isi muri rusange
Rutahizamu wa FC Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya Esipanye, Lamine Yamal, yatangaje amagambo yatumye abakunzi ba Real Madrid batamwakira neza.
Ku wa mbere tariki 2 Kamena 2025, ikipe y’igihugu ya Esipanye yakoze imyitozo yitegura umukino ifitanye n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa wa 1/2 cya UEFA Nations League uzaba kuri uyu wa kane tariki 5 kamena 2025.
Ni umukino urimo kuvugisha benshi bijyanye n’uburemere ufite ndetse n’abakinnyi bazawukina uko bahanganye cyane ku bihembo bya saison uyu mwaka.
Lamine Yamal nk’umwe mu bakinnyi bategerejwe cyane, yagiranye ikiganiro na COPE Radio, avuga amagambo atashimishije abakunzi ba Real Madrid ariko kandi anatangaza byinshi kuri Osmane Dembele bahanganye kuri Ballon D’Or uyu mwaka.
Lamine yamal ubwo yabazwaga niba hari igihe azakinira Real Madrid yavuze ko bitazaba uko byagenda kose.
Yagize ati “ oya, ntabwo bibaho, ntibishoboka.”
Uyu musore urimo kuzuza imyaka 18, yavuze ko adatekereza gutwara Ballon D’Or ariko igihe nikigera azayitwara.
Yagize ati “ Sinekereza gutwara Ballon D’Or, nitaye ku mukino ndetse no gukina neza. Nibiba, ubwo bizaba nk’ibisanzwe.”
Lamine Yamal yanagarutse ku barimo kubahanganisha we na Osmane Dembele niba uyu mukino bazahura kuri uyu wa kane ari wo uzatanga Ballon D’or uyu mwaka.
Yagize ati “ Natora uwitwaye neza kurusha abandi uyu mwaka, ariko niba mushaka ko tubyanzura kuri uyu wa kane, tuzahangana. Nahereza igihembo uwitwaye neza mu mwaka wose kandi ni njyewe.
Mbere y’umukino twahuyemo n’ubufaransa, nari nsinziriye mu modoka, inshuti yanjye irampamgara irambwira ngo wibuke ibyo Rabiot yakuvuzeho, nahise mubwira ko mbyibuka.”
Lamine Yamal yavuze ko asigaye abona ba myugariro bamutinya muri iyi minsi ariko hari imitekerereze ipfuye abantu bakwiye guhindura.
Yagize ati “ Numva ko ba myugariro basigaye bantinya cyane.”
Yakomeje agira ati “Barcelona turimo gutera imbere ariko tugomba kwizera ko turi aba mbere. Igihe Real Madrid yatsindwaga umukino ubanza na Arsenal FC, benshi bavugaga ko ishobora kwishyura. Twebwe twanganjijwe na Inter Milan umukino ubanza, abantu batangira kutwibazaho, iyo mitekerereze ikwiye guhinduka.”
Aya magambo ya Lamine yamal yahungabanyije imbuga nkoranyambaga cyane kuko niwe urimo kugarukwaho cyane. Barimo kwibaza icyatumye atangaza ibintu nk’ibi kuri Real Madrid ndetse na Osmane Dembele.



Kinyarwanda
English
Swahili









