Minisitiri wa Siporo yahaye ubutumwa bw'ihumure abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yageneye ubutumwa bw'ihumure abanyarwanda bose muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa burebure uyu muyobozi yanyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, agaruka kuri Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse anavuga kubashaka kuvuga amateka nabi bitandukanye n'ibyabaye.
Yagize ati "Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yaratekerejwe, irigishwa, ishyirwa mu bikorwa. Kuri mwe mwese mushaka kugoreka amateka , ibimenyetso birahari, abarokotse barahari ndetse n'abayikoze barahari."
Nelly Mukazayire yavuze ko buri wese agomba kuba hafi ya mugenzi we ndetse ushobora gukora Siporo akayikora kuko iruhura umubiri, umutima ndetse n'ubwonko.
Yagize ati " Buri umwe abe hafi ya mugenzi we, nubishobora ukore siporo kuko buriya ifasha kuruhura umubiri, umutima ndetse n'ubwonko. Yewe buriya yabaye n'inkingi yafashije abanyarwanda kongera kubaho no guhura nyuma ya Jenoside yakorwe abatutsi. Mpore wowe warokotse. Ngira, nkugire."
Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, bakomeje gutambutsa ubutumwa muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kugirango bakomeze kugira umusanzu batanga mu kubaka u Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









