Umukinnyi yafashwe yaciye inyuma umugore we ahita yirukanwa mu nzu
Umunya-Cameroon ukina muri FC Dynamo Moscow yo mu Burusiya, Nicolas Moumi Ngamaleu yafashwe n’umugore we amuca inyuma ahita yirukanwa mu nzu.
Ibi bigaragara mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2025, yafashwe na Nikki Seey umugore wa Nicolas Moumi Ngamaleu nyuma yo kwinjira mu nzu agasanga harimo undi mugore uyu mukinnyi yazanye mu nzu abanamo n’umugore we.
Bivugwa ko Nikki Seey hari ibyo yamenye nyuma yo kugira isabukuru y’amavuko y’imyaka 25 ku wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025, ndetse aza mu rugo ari kumwe n’inshuti ze kugira ngo amubaze ibyabaye ariko uyu mukinnyi yanze gufungura urugi avuga ko ari kumwe na nyirarume.
Uyu mugore yaje guhita ahamagara Police iza yihuse ifungura urugi ku mbaraga, nibwo haje gusangwa mu nzu undi mugore. Muri aya mashusho ntabwo uyu mugore agaragara mu maso kuko ubona ko yagize isoni ndetse yahishe mu maso he.
Nikki Seey yahise apakira ibintu bye ndetse ahita asaba uyu mugabo gusohoka mu nzu ndetse biri kuvugwa ko Dosiye yamaze gushyikirizwa Police vuba aba bombi bashobora guhita batandukana.
Mu butumwa uyu mugore yashyize hanze yavuze ko Moumi yahoraga amubwira ko bakwiye kubana bizerana ariko uyu mugabo we niwe ubaye utizerwa. Seey avuga kandi ko iri joro ko ari ryo ryamubereye ribi cyane ndetse yaraye mu kabari kugira ngo abyibagirwe ariko atengushywe n’umugabo we.
Yagize ati “ Buri munota wose menya ikintu gishya kuri we. Nta kintu nari nzi ku muntu narimo nkundana na we. Ibi binteye ubwoba cyane... Sinasinziriye ijoro ryose, ndetse nagiye no mu kabari kugira ngo mbyibagirwe. Uyu munsi ni wo munsi ukomeye kandi ubabaje kurusha iyindi yose mu buzima bwanjye. Ndababaye cyane, kandi sinzi uko nongera kwizera abantu. Nakunze cyane ku buryo nemeye kubabazwa no kwangiza umutima wanjye. Ikintu giteye isoni kurusha ibindi ni uko yahoraga ambwira ati ‘Nta rukundo rubaho hatari ukwizerana.’ Ariko amaherezo, ni we ubwe utari uwo kwizerwa.”
Ibi bibaye mu gihe Nicolas Moumi Ngamaleu yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Cameroon izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 13 Ugushyingo 2025 muri Marocco, mu mikino ya kamparamaka yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha wa 2026.
Nikki Seey wababajwe no gufata umugabo we yamucaga inyuma
Nicolas Moumi Ngamaleu waciye inyuma Nikki Seey


Kinyarwanda
English
Swahili









