Umutoza uvugwa muri Rayon Sports akunda gukina nka Mikel Arteta utoza Arsenal FC
Umutoza urimo kuvugwa muri Rayon Sports, uburyo bw'imikinire akunda gukoresha ni nk'ubw'umutoza wa Arsenal FC, Mikel Arteta.
Guhera tariki 11 Ugushyingo 2025, nibwo hano mu Rwanda hatangiye kuzenguruka amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n'umutoza ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Ssalongo Hussein Mbalangu.
Uyu mutoza nta kipe afite kugeza ubu ndetse hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butifuza kongera kuzana umutoza w'Umwera bihura n'aya makuru cyane arimo kugenda azenguruka.
Twamenye amakuru ko Mbalangu na Rayon Sports ibiganiro birimo kugenda neza vuba ashobora guhabwa akazi. Iyi kipe iheruka kuvugana n'umutoza ukomoka muri Senegal witwa Serigne Saliou Dia ariko amafaranga yifuzaga Rayon Sports yananiwe kuyamuha.
Ssalongo Hussein Mbalangu ni umwe mu batoza beza bakomoka muri Uganda ndetse iyo uzengurutse mu byandikwa n'ibitangazamakuru byo muri Uganda byemeza ko uyu mutoza akunda gukina Sisiteme ya 4-3-3.
Ubu buryo bw'imikinire bwa Mbalangu abuhuriyeho cyane n'abatoza tuzi bakomeye ku Isi barimo Mikel Arteta, Pep Guardiola ndetse n'abandi benshi ariko ni Sositeme akenshi ikoreshwa iyo ntaba rutahizamu bakomeye ufite.
Muri iki gihe ikipe ya Rayon Sports irimo gukina idafite umutoza mukuru nyuma yo guhagarika Afhamia Lotfi urasoza ukwezi yahagaritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025. Hari amakuru avuga ko Afhamia Lotfi nyuma yo gusoza ihagarikwa rye ngo ari bugaruke gukoresha imyitozo ariko ubuyobozi buyobowe na Twagirayezu Thadee ntabwo bwiteguye gukomezanya nawe.
Ssalongo Hussein Mbalangu ushobora guhabwa ikipe ya Rayon Sports, yatoje amakipe atandukanye muri Afurika y'iburasirazuba arimo Banadir SC, Mogadishu City, Black Power FC ndetse na NEC FC ari yo aheruka gutoza.
Ssalongo Hussein Mbalangu ashobora guhabwa akazi na Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









