Isozwa rya Tour du Rwanda ryahinduye amasaha imikino ya Rwanda Premier League yari kuberaho
Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 02 Werurwe 2025 hasozwa amasiganwa ku magare azwi nka Tour du Rwanda, imikino ibiri ya shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe kuri icyi cyumweru yashyizwe saa kumi na saa moya.
Kuri iki cyumweru, i Kigali harasozwa amasiganwa ku magare azwi nka Tour du Rwanda yari amaze icyumweru azenguruka Igihugu cyose.
Ni amasiganwa yatangiriye mu mujyi wa Kigali ku wa 23 Gashyantare 2025, akaba ari busozwe uyu munsi abakina bazenguruka umujyi wa Kigali.
Nk'uko byagaragaye mu itangazo rya Police y'Igihugu, aya masiganwa arahagurukira kuri Kigali Convention Centre, azenguruke umujyi wa Kigali haze kumenyekana uwakoresheje ibihe byiza kurusha abandi ari nawe wegukana Tour du Rwanda 2025.
Itangazo rya Police rigira riti "Turabamenyesha ko igice cyanyuma cy'isiganwa ry'amagare ''TOUR DU RWANDA'' kizaba ejo tariki ya 02/03/25, mu muhanda: KCC - Gishushu - Chez Ndengeye - Golf - SOS - Minagri - Ninzi - KBC - RIB HQ - Medhill - Chez Mignone - Umuvunyi - KCC - Sopetrade - Kigali Main roundabout - Nyabugogo - Ruliba - Norvege - Tapi Rouge - Chez Mutwe - Onatracom - ahahoze Gereza - CHIC - Main roundabout, uzaba ukoreshwa kuva 09h00 kugeza saa 14h00. Abapolisi bazaba bahari kugira ngo babayobore".
Ibi byatumye imikino ya Shampiona y'u Rwanda mu mupira w'Amaguru (Rwanda Premier League) yari iteganyijwe kuri iki cyumweru yigizwa inyuma, aho umukino wari guhuza Gasogi United na Rayon Sports Fc ku isaha ya Sakenda wigijwe imbere ukaba uri bukinwe sakumi.
Ni mu gihe umukino wari guhuza Police Fc ndetse na APR FC ku isaha ya saa kumi nebyiri washyizwe samoya, yose ikaba iri bubere kuri Kigali Pélé Stadium.


Kinyarwanda
English
Swahili









