
Yakomoje kuri saga ya Lamborghini! Ibyaranze igitaramo cya Burna Boy muri Kenya ( Amafato)
Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy yaraye akoreye igitaramo cy'amateka muri Kenya. Ubwo yari ageze hagati yatumiye ku rubyiniro itsinda rya Sauti Sol bafatanya ku ruririmba indirimbo bahuriyemo 'Time Flies'. Muri iyi minsi hagezweho inkuru ya Lamborghini akaba yanze kuripfana ayikomozaho.
Kuri uyu wa 01 Werurwe 2025 Burna Boy, yaraye ataramiye muri Kenya kuri Uhuru Gardens mu gitaramo yishyuwemo arenga miliyari 1.4 Frw dore ko yahaherukaga mu 2019 ubwo yishyurwaga miliyoni 40 Frw.
Iki ni igitaramo cyabaye hariho saga igaruka ku mukobwa witwa Sophia baryamanye akamwemerera imodoka ya Lamborghini ariko nyamara nyuma akayimwima.
Ibi uyu muhanzi yabihereyeho akora freestyle yise "Lambo" yaje kuririmbira Abanye-Kenya, ibyaje gushimisha abakunzi be cyane.
Ikindi cyatunguye abakunzi b'uyu muhanzi, ni ukuntu yahamagaje ku rubyiniro itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya rikaba rimwe mu yakunzwe kuri uyu Mugabane.
Burna Boy yizaniye ibyuma bye akaba yarabikoresheje mu gitaramo. Ni ingingo yababaje abo muri Kenya bibaza niba abashoramari badafite ubushobozi bwo kugura ibyuma biri ku rwego rwa Burna Boy.
Burna Boy yakoreye muri Kenya igitaramo cy'amateka
Burna Boy yari afite ababyinnyi benshi ku rubyiniro
Burna Boy yahamagaye ku rubyiniro Sauti Sol bafatanya kuririmba