AU yiyemeje kongera abajyanama b’ubuzima miliyoni ebyiri bitarenze 2030
Abayobozi bakuriye ubuzima mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bemeranyijwe kongera umubare w’abajyanama b’ubuzima bakagera kuri miliyoni ebyiri bitarenze mu 2030 mu rwego rwo kurwanya indwara zandura n’izitandura.
Ibi babyemeranyijweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026 mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yarimo kubera muri Ethiopia mu mujyi wa Addis Ababa.
Abayobozi batandukanye bakuriye ibigo by’ubuzima muri Afurika bari bitabiriye iyo nama bavuze ko ari ingenzi cyane ko abajyanama b’ubuzima bongerwa mu rwego rwo kongera uburyo bwo kwirinda indwara ndetse no kugabanya imfu ziterwa n’indwara z’umwanda binyuze mu masomo abo bajyanama b’ubuzima bazajya batanga mu baturage.
Vice Perezida wa Nigeria, Kashim Shettima, wavuze mu izina rya Perezida Bola Ahmed Tinubu utari witabiriye iyi nama yavuze ko Afurika idashobora kugera ku ntego yo guha buri muturage serivisi z’ubuzima zidahenze kandi zuzuye, mu gihe igifite abajyanama b’ubuzima bake bityo ko kubongera ari imwe mu ntwaro zo kugera ku ntego nziza y’ubuzima.
Abari muri iyo nama bagaragaje ko Afurika irwaza indwara z’ibyorezo n’izitandura ku kigero cya 25% kiri hasi cyane bagereranyije n’indi migabane ndetse ko icyo kigero kifuzwa kugabanwa uretse ko ngo imbogamizi zikiri abakozi bake bakora mu nzego z’ubuzima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO riteganya ko bitewe n’ikibazo cy’abakozi bake bari mu kazi k’ubuvuzi, muri 2030 Afurika ishobora kuzaba nta n’abakozi miliyoni bakora mu buzima izaba ifite, ibyo ngo bikazaba intandaro y’indwara z’ibyorezo n’imfu za hato na hato, ndetse ko inzira ihari yonyine ari iyo gushyira imbaraga mu burezi bw’abiga ubuvuzi.
Minisitiri ushinzwe Ubuzima n’Imibereho Myiza muri Nigeria, Prof. Muhammad Ali Pate, yavuze ko icyo gihugu cye cyiyemeje gushyira imbaraga mu burezi ndetse ko bitarenze 2027 kizaba cyamaze gushyira mu kazi abajyanama b’ubuzima 100.000 mu rwego rwo kwirinda izo ngaruka zishobora kuzabaho.
Raporo ya Africa CDC ku bijyanye n’ishoramari mu bakozi b’ubuzima igaragaza ko buri dorali rimwe rishowe mu buzima rishobora kunguka inyungu igera ku madorari 19, mu gihe kudafata ingamba zo gushora imari mu buzima bishobora guteza igihombo kigera kuri tiriyoni 1.4 z’amadolari ya Amerika bitarenze 2030.
Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr Jean Kaseya, yasabye ibihugu bya Afurika gushora imari mu nzego z’ubuzima avuga ko buri kimwe abantu bageraho biterwa n’uko bafite ubuzima bwiza kandi bukora neza.
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino muri Afurika hakomeje kugaragara ibibazo by’abakora mu nzego z’ubuzima bitewe no kuba bake, ibintu bikomeje gutera benshi babura ubuvuzi ndetse bamwe bikarangira babiburiyemo ubuzima.


Kinyarwanda
English
Swahili









