issa
Kayonza: Abavoma amazi y'igishanga barasaba kwegerezwa amazi meza

Dec 17, 2025 - 13:25
 0

Abaturage batuye mu Murenge wa Gahini Akarere ka Kayonza, bavuga babangamiwe no gukoresha amazi mabi nayo bavoma kure, barasaba kubagoboka bagahabwa amazi meza.

Abatuye mu Kagari ka Kiyenzi, Umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, nibo bagaragaza ko hashize imyaka itatu babangamiwe no kutagira amazi meza ndetse bamwe muri bo bakavuga ko ayo mazi bayakoresha mu kuyatekesha, kuyanywa no kuyakaraba. Bamwe mu baturage bavuga ko amazi bavoma arimo imyanda, nyamara bari bafite imiyoboro y'amazi ariko hakaba hashije imyaka itatu iyo miyoboro yarangiritse ariko ntisanwe.

Umwe mu batuye umudugudu wa Kiyenzi, agaragaza uburyo bavoma amazi yanduye kandi bakayakoresha mu mirimo bakanayanywa.

Uyu muturage yagize ati "Nta mazi meza dufite, amazi tuvoma ni amazi y'igishanga arimo inzoka nyinshi, hamanukamo n'imyanda ivuye mu ruganda ruba hariya i Kayonza n'izindi nganda niho zisuka, imyanda yose yisuka muri uwo mugenzi tuvomamo kandi abantu ayo mazi bavomyemo baranayanywa."

Undi muturage utuye mu Mudugudu wa Kiyenzi avuga ko amazi bavoma abahangayishije kubera udusimba tubamo.

Yagize ati " Twavomaga amazi meza hano, none tumaze imyaka itatu tutayabona, abana baramanuka bakavoma ibiziba birimo udukoko, usuka mu gikombe ukabona ubukoko burareremba. Dukeneye amazi meza hafi yacu kuko uwuvuye kuyarangura kure nawe ayicuruza hano ku mafaranga magana atatu."

Umwe mu baturage avuga ko ayo amazi mabi bayavoma kandi bafite imiyoboro y'amazi bavomagaho, ariko nyuma y'uko ipfuye ntisanwe.

Yagize ati "Umuyoboro w'amazi warahagaze ntugitanga amazi mu baturage kandi amazi tuvoma ni mabi ava muri ruhurura, ruhurura imena mu gishanga noneho ayo amazi y'igishanga akivanga n'ay'azanwe na ruhurura, noneho tukayavoma."

 Undi muturage avuga ko abatuye mu Kagari kabo bamaze amezi atatu batabona amazi meza.

Aragira ati "Baraje bacukura umuyoboro w'amazi bataba impombo ariko amazi twarayabuze hashize nk'imyaka itatu cyangwa ine, hari n'ibyo hambere twavomagaho nabyo byarakwamye ntibaza ngo babikanike amazi yongere aboneke."

Umwe mu baturage arasaba ubuyobozi kubafasha bakongera kubona amazi meza kugirango ayo mazi mabi bavoma atazashyira ubuzima bwabo mu kaga.

 Aragira ati "Aya mazi utayanyweye arayoga, ariko izo nzoka zirushaho kutwanduza. Turasaba Leta yacu y'ubumwe bw'abanyarwanda ko batubonera uburyo twagezwaho amazi meza kugira ngo tugire ubuzima bwiza ."

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Kayonza, Cyiza Anaclet aganira na BPLUS TV, yavuze ko ikibazo cy'amazi mu mirenge irimo Gahini kiri hafi gukemuka .

Yagize ati " Dufite icyizere y'uko icyo ikibazo kizakemuka vuba, turimo kubaka uruganda rw'amazi ruva kuri Muhazi, urwo ruganda ruzaha amazi abaturage b'Akarere ka Kayonza na Gatsibo, ibyo bizakemura ikibazo cy'abaturage cyangwa abaturarwanda batuye muri biriya bice bafite ikibazo cy'amazi macye, yaba umurenge wa Gahini, Rukara na Murundi."

Cyiza yakomeje ati "Ibyo rero bizanadufasha gukemura cya kibazo wavugaga cy'imiyoboro ishaje, ibikorwa remezo byararangiye, ubu uruganda rugeze ku kigero cya 91%, aho dutegereje bya byuma bipompa amazi kugirango agere ku baturage. Ibigega n'imiyoboro byarubatswe, icyo dutegereje n'ibyo bikoresho biva hanze nabyo byatangiye kuza, ku buryo twizeye ko bitarenze mu kwezi kwa Gatatu, ibyo bikoresho bizaba byageze mu Rwanda."

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Kayonza, kandi yizeza abaturage batuye mu mirenge ya Gahini, Rukara na Murundi ko uruganda rurimo kubakwa ruzakemura ikibazo cy'amazi burundu. Mu gihe mu karere ka Kayonza abagejejweho amazi bashobora kuyabona muri metero 500 bagera kuri 85% .

Dec 17, 2025 - 18:21