Ngoma: RIB yataye muri yombi umwarimu ukekwaho gusambanya umwana
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya TSS Mutenderi riherereye mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa Kabiri.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa 15 Ukuboza 2025 nyuma y’uko hagiye hatangwa amakuru y’uko uyu mwana wiga mu mwaka wa Kabiri mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Matongo (GS Matongo), yagiye iwe bagatindana.
Bivugwa ko uyu mwarimu yari yasabye uyu mwana w’umukobwa ko yajya kumusura.
Uyu mwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya TSS Mutenderi ndetse unakekwaho iki cyaha kugeza ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo ndetse iperereza rikaba rikomeje mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 14, riteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20, ariko kitarenze imyaka 25.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaboneyeho kongera kwibutsa abantu ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza ndetse abakora umwuga wo kurera bakwiye kuwukora neza kubera ko baba barerera igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









