Rutsiro: Imyemerere idasanzwe y'abiyita Abasohoke ihangayikishije abaturage
Abaturage bo mu Murenge wa Mushubati bagaragaza ko imyemerere y'abiyita Abasohoke batemera kubahiriza gahunda za Leta ihangayikishije abatuye muri uwo Murenge.
Aba baturage biyise abasohoke, ni abo mu Murenge wa Mushubati Akarere ka Rutsiro, ntibakozwa kubahiriza gahunda za Leta ndetse ngo ntibasengera mu nsengero nkuko abatuye muri uwo Murenge babitangarije TV1 dukesha iyi nkuru.
Abaturage bavuga ko bagenzi babo biyita Abasohoke, bafite imyemerere idasanzwe nko kutemera kwivuza kwa muganga no kudafata indangamuntu.
Umwe mu baturage avuga ko aba Basohoke nta serivisi zitangirwa mu buyobozi bushobora gusaba ndetse ko batemera gusengera mu rusengero.
Yagize ati "Abantu bitwa Abasohoke, abo abantu ntibemerewe kujya mu buyobozi, ntibafata amarangamuntu, ntibajya mu nsengero, basengera mu ngo zabo, ntabwo ibintu byo muri Leta bibareba."
Uwo muturage arakomeza avuga ko aba Basohoke ibyo bakora birimo gukura abana mu mashuri bibatera impungenge.
Yagize ati " Umwana wabo wese nubwo yaba yarageze mu wa Gatanu ntajya mu ishuri babakuyemo."
Undi muturage nawe yagize ati " Baba bumva ko gushyira umwana mu ishuri, bibangamiye umwana, hari nkabo muganira, wababwira ngo bariya bana ntubahemukira, akakubwira ngo bazigira mu ijuru urumva biraturuka ku myemerere ye."
Undi muturage nawe yagize ati" Abasohoke ni babandi ubwira kujya mu muganda ntibawujyemo, ntibemera gutanga mituweli, n'inama dukoresha z'abaturage ntabwo bazizamo, muri make nuko tubabona."
Umwe mu Basohoke aganira na TV1 yagize ati" Ubundi se ibinini ntibiva mu byatsi? Wagize amahirwe ukivuza ugakira ubundi ikibazo ni iki? Ko ntawari wapfa muri twe, ko tuzapfa nkuko abandi bapfa."
Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushubati, avuga ko umubare wabo Basohoke wagabanutse kubera ubukangurambaga bukorwa n'ubuyobozi.
Yagize ati "Icyo cy'Abasohoke, bo ni babandi baba bafite imyumvire cyangwa baba bajya muri za nyigisho utamenya iyo ziva. Ubwo rero tugenda turakurikirana bakagaruka mu buzima busanzwe, n'imibare igenda igabanuka ntabwo ikiri myinshi."
Aba Basohoke, nubwo badakozwa gahunda za Leta nyamara aribo zifite akamaro, iyo imyemerere yabo ishobora kugira ingaruka ku bagize imiryango yabo bitewe nuko bashobora gusigara inyuma mu iterambere mu gihe icyerekezo cya Leta ari uko umuturage abaho ateye imbere kandi atekanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









