Nyakabanda: Itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 ryanze gusubiza ubutaka bw'uwazize jenoside ryatwaye
Umuryango wa Pasiteri Amoni wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wari utuye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge urashinja ubuyobozi bw'Itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 mu Rwanda gutwara ubutaka bw'umubyeyi wabo.
Abana ba nyakwigendera Pasiteri Iyamuremye Amoni, bavuga, ko se yari pasiteri kandi w'Umuyobozi ukomeye muri iri Torero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 mu Rwanda.
Bemeza ko yari afite ubutaka munsi y'Ishuri ryisumbuye rya APACE aza kwicwa muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse bigizwemo uruhare n'abandi ba Pasiteri bamuziza ubwoko bwe n'uburyo yakundwaga cyane n'abazungu bari barazanye iri torero mu Rwanda.
Mu nteko rusange y'abaturage yabereye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda,abana b’uyu nyakwigendera Pasiteri Amoni, basabye ubuyobozi kubufasha gukemura ikibazo cy'ubutaka bwabo bumaze imyaka myinshi bwaratwawe n'Itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 mu Rwanda.
Bagaragaje ko ubwo ubutaka se yari afite bwahingwagamo na nyina binemezwa na bamwe mu baturage bari bitabiriye iyo nteko bari batuye muri aka gace mbere ya jenoside yakorewe abatutsi.
Umwe muri bo yabwiye UKWELITIMES, ko ubutaka bwabo ubuyobozi bw'itorero bwabutwaye bunaryubakamo inzu kandi buzi neza ko ari ubw'umubyeyi wabo.
Ati " Barabizi neza ko ubutaka ari ubwacu ahubwo bo baragiye bahindura ibintu byose ubwo hazaga gahunda yo kubaruza ubutaka n'umuhanda bawucisha hariya kandi mwambonye ko n'abaturage bose babyemeza kuko nta muntu utazi ko mama yahingaga hariya."
Yongeyeho ko abandi ba pasiteri bo muri iri torero barimo uwitwaga Bitushya aribo bicishije se.
Ati "Kuko Papa yari umuntu wize abazungu bakundaga cyane, bamugiriye ishyari bashaka ko aribo bayobora ku buryo indege gusa ya Habyarimana ikigwa bahise bohereza abantu barababwira ngo babatwikire mu nzu na risansi babica gutyo."
Umupasiteri ushinzwe itumanaho muri Itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7, witwa Onesphore Yadusoneye, we yemeza ko ubwo butaka ari ubwitorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 mu Rwanda.
Ati "Urabona ahantu hose bibaho abapasiteri iyo baba ahantu ubutaka bw'itorero babuhingamo bagenda n'undi ubasimbuye akabuhingamo rero kuba barabonaga ababyeyi babo babuhingamo ntibivuze ko bwari ubwabo."
Yongeyeho ko bafite ibyangombwa by'ubu butaka bahawe mu 1977, mu gihe abana ba nyakwigendera Pasiteri Amoni bo bavuga ko ibyangombwa by'ubutaka bwabo byahiriye mu nzu ubwo se yicwaga atwikiwe mu nzu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu minsi ishize ubwo UKWELITIMES, yandikiraga ikoresheje u butumwa bugufi umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, yayibwiye ko basabye iryo Torero gusubiza abana ba nyakwigendera ubutaka bwabo cyangwa kububagurira ndetse ryabyemeye.
Kimwe mu bitangaje n’uko abana ba Nyakwigendera Pasiteri Iyamuremye Amoni, bo babwiye UKWELITIMES, ko barimo gusiragizwa aho kugira ngo bahabwe ubutaka bwabo bitewe n’uko iri Torero ry’abadivantisite b’umunsi wa Karindwi bakwiye kwiyambaza inkiko kubera ko ryo ubutaka bavuga ko ari ubwabo ntabwo rizabaha.
Abana ba Nyakwigendera Pasiteri Iyamuremye Amoni, barasaba inzego zibishizwe zose kubafasha kugira ngo iryo Torero ry'Abadivantisite b'umunsi wa 7 ribasubize ubutaka bwabo ubu ryatangiye no kubakamo.


Kinyarwanda
English
Swahili









