Kigali: Hari abacuruzi banangiye kureka gucuruza Jus ya Salama nyuma yo gukurwa ku isoko
Ku wa 2025 ku Cyicaro cya Polisi ku Kacyiru habereye ikiganiro n'itangazamakuru mu kwerekana ibyafashwe bitujuje ubuziranenge. Ibyafashwe byakorwaga n'inganda; Joyland Company LTD rukora umutobe witwa Salama na SKY BREWERY LTD rwenga inzoga yitwa Intwari.
Nyuma yo kugaragariza itangazamakuru ibi binyobwa byengwa bigashyirwa kuisoko kandi bitujuje ubuziranenge, Ishami rishinzwe Ibiribwa muri Rwanda FDA. Rwanda FDA na Polisi y’u Rwanda ndetse n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB, byatangaje ko umutobe witwa Salama n’inzoga yitwa Intwari bikuwe ku isoko ry’u Rwanda ndetse n’ubifite agomba kubimena.
Nyuma yo gukura umutobe wa Salama ku isiko,UKWELITIMES, yatembereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali isanga hari amaduka akigaragaramo umutobe wa Salama
Bamwe muri ba nyir’aya maduka bavuga ko bazi neza ko uyu mutobe wa salama wakuwe ku isoko ariko bagashimangira ko bacyiwucuruza mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’igihmbo gikomeye.
Bavuga ko hari bamwe muri bo bari bararanguye umutobe mwinshi wa salama kuburyo bahise bawumenda bahomba cyane.
Uwitwa Habiraremye wo mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “ Turabizi ko Jus ya salama bayihagaritse gusa ikibazo njye n’uko nari nararanguye nyinsi ndi kugerageza kugirango ndebe ko nagurisha izo nsigaje gusa nah ubundi nzimennye nagwa mu gihombo ntazikuramo.”
Undi mucuruzi utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yagize ati “ Ntabwo narinzi ko izi jus bazihagaritse pe nibwo nkibyumva ariko ubwo mbimenye ngiye kugurisha izi zisigaye ubundi sinzongere kuzirangura.”
Ubwo uyu mutobe wa Salama wakurwaga ku isoko, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, we yakebuye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahishira nkana amakuru y’abakora ubucuruzi butemewe bitewe n’inyungu babifitemo cyangwa uburangare, nyamara ibyo bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu.


Kinyarwanda
English
Swahili









