issa
Rwamagana: Abagabo babiri bishe abazamu barashwe

Aug 11, 2025 - 07:38
 0

Abagabo babiri bari bakekwagaho kwica abazamu barindaga idepo y'inzoga mu Karere ka Rwamagana, barashwe ubwo bari batangiye kurwanya Abapolisi, bashaka kubanigisha amapingu.

Aba bagabo barashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ubwo barwanyaga inzego z’umutekano. 

Ibi byabaye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu mu Kagali ka Nyarukombe mu Mudugudu wa Marembo.

Amakuru avuga ko bari bagiye kwerekana bimwe mu bikoresho bibye n’ibyo bakoresheje bica abo bazamu.

Mu mpera za Nyakanga, nibwo abo bagabo bagiye kwiba mu idepo y'inzoga basoga bishe abazamu babiri bayirindaga barimo uwitwa Mudaheranwa Venuste na Bizimana Mark.

Bivugwa ko bagiye ku bubiko bw’aho Mudaheranwa na Bizimana bacungaga umutekano, bakabica bakoresheje imigozi n’ibyuma, barangiza bagatwara bimwe mu bikoresho byari biri muri ubwo bubiko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasurazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemereye UKWELITIMES, iby'iraswa ry'aba bagabo.

Ati “Nibyo bafashwe murucyerera rw' uyu munsi ubwo bari bagiye kwerekana aho bahishe inzoga bibaye hanyuma bagezeyo batangira kurwanya abapolisi bari babarinze bahita baraswa."

Yakomeje agira ati " Bombi byagaragaye ko bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’ubujura buheruka gukorerwa ku Muyumbu. Ubwo bari bagiye kugaragaza aho bahishe amakaziye 300 y’ibinyobwa bya Bralirwa n’imashini ya EBM bajyanye, barashwe bashaka kunigisha amapingu Abapolisi bari babarinze.”

Aug 11, 2025 - 10:33