Cameroon: Inzego z’umutekano zirashinjwa kwica abaturage
Inzego z’umutekano muri Cameroon zirashinjwa kwica abarenga 48 mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo yavutse mu baturage nyuma y'amatora yemereye Perezida Paul Biya gukomeza kuyobora iki gihugu.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe muri Rapora nshya ya UN nkuko ikinyamakuru mpuzamahanga cy'Abongereza Reuters cyabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Ugushingo 2025.
Amakuru ahari avuga ko abo bantu bishwe bagabwemo ibitero by'amasasu n’inzego z’umutekano, abandi bakicwa bazize ibikomere batewe no gukubitwa ibiboko. Bikaba byatangajwe ko abo benshi muri bo bakorewe ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi ubwo bari mu myigaragambyo yabereye mu ntara ya Littoral mu mujyi wa Douala uherereye ku cyambu kizwiho ubucuruzi muri icyo gihugu cya Cameroon.
Ibi bije nyuma y'uko mu cyumweru gishize ibyavuye mu matora byatangajwe na komisiyo y'amatora muri icyo gihugu byerekanye ko Perezida Paul Biya yegukanye intsinzi yo kuyobora Cameroon ku majwi agera kuri 54%. Ibyo byatumye benshi batishimira itsinda rye bituma bajya mu bikorwa by’imyigaragambyo ari naho benshi barasiwe.
Ni mugihe kandi andi makuru avuga ko Tchiroma wari uhanganye na Biya mu matora yamaze kuva muri icyo gihugu cya Cameroon hakomeje gukwirakwira imyumvire ye ku mbuga nkoranyambaga nka X aho abanyapolitike benshi batavuga rumwe na leta bakomeje kwandika bavuga ko ihunga rya Tchiroma rishobora kongera umwuka mubi muri icyo gihugu kimaze igihe kitari gito gihanganye n’imvururu za politiki n’akarengane kenshi kagaragazwa n’amashyirahamwe mpuzamahanga.
Umuryango w’Abibumbye wasabye ko hahita hakorwa iperereza ryihuse rinyuze mu mucyo kugira ngo ababa barakoze ibyo byaha bibangamira uburenganzira bwa muntu babiryozwe.
Mu gihe abaturage n’imiryango y'ababuze ababo bakomeje gutabaza basaba ubufasha, Leta ya Cameroon ntacyo yari yatangaza ku byo ishinjwa ndetse nta nubwo iratangaza umubare w’abahitanywe n’ibyo bikorwa cyangwa ngo itangize iperereza ku byabaye.


Kinyarwanda
English
Swahili









